Ni ubutumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, aho bwazanywe na Adonia Ayebale, uyu akaba ari Ambasaderi wa Uganda mu muryango w’Abibumbye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Ambasaderi Adonia yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.
Uru ruzinduko rwa Adonia mu Rwanda ruje mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda kuba itera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo harimo ’FDLR’, ’P5’, na ’FLN’, ndetse no kuba Uganda ifunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo.
Mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu mibanire y’ibihugu byombi, mu minsi ishize hagiye habaho ibiganiro mu bihe bitandukanye, ndetse hashyirwaho na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono, ariko imbaraga zashyizwe mu gushaka gukemura ikibazo, ntacyo zatanze kugeza ubu.

Uku guhura kw’iyi ntumwa ya Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Kagame w’u Rwanda, kuje gukurikira izindi ntumwa z’u Burundi ziherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda zizanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ibi bikaba bica amarenga ko umubano w’ibi bihugu ushobora kongera kuba mwiza, dore ko umaze imyaka myinshi urimo agatotsi, bikaba byarabangamiye cyane ubuhahirane hagati y’ibyo bihugu.
GIRICYO UBIVUGAHO