Perezida wa CAF yageneye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi inkunga y’amadorali 2000!

 Inshamake   Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’, Ahmad Ahmad, uri mu ruzinduko mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi anarutera inkunga y’amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ahmad Ahmad ukomoka muri Madagascar yatorewe kuyobora CAF tariki 16 Werurwe 2017 akaba ari ubwa mbere asuye u Rwanda, aho yahageze kuri uyu wa Gatandatu saa 19:00 igikorwa cya mbere yakoze kikaba ari ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi kuri iki Cyumweru saa 12:00 z’amanywa.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso akanunamira Abatutsi bagera ku bihumbi 250 barushyinguyemo, yatanze inkunga y’amadolari ya Amerika 2000 (asaga 1 600 000 Frw) azafasha mu gukomeza kurwitaho kugira ngo n’abazavuka mu myaka iri imbere bazamenye amateka ya Jenoside.

Ahmad Ahmad ukomoka muri Madagascar yatanze inkunga y’amadolari ya Amerika 2000 azafasha mu gukomeza kurwitaho.

Ahmad Ahmad azasoza uruzinduko rwe kuri uyu wa mbere 12 Werurwe, aho biteganijwe ko saa 08:00 azitabira inama y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika yiga ku iterambere ry’itangazamakuru (African Union of Broadcasting) akagirana ikiganiro n’abanyamakuru saa 13:00 z’amanywa mbere yo gusura icyicaro cya Ferwafa saa 14:00 no gufata indege imucyura saa 19:00.

Ahmad Ahmad azasoza uruzinduko rwe nyuma kwitabira inama y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika yiga ku iterambere ry’itangazamakuru.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!