Perezida wa Peru yeguye amaze iminsi itanu gusa ku butegetsi!

 Inshamake   Nyuma y’iminsi itanu gusa atangiye imirimo, Perezida wa Peru, Manuel Merino, yeguye ku mirimo ye kubera imyigaragambyo yamwamaganaga.

Perezida wa Peru yeguye amaze iminsi itanu gusa ku butegetsi!

 Inshamake   Nyuma y’iminsi itanu gusa atangiye imirimo, Perezida wa Peru, Manuel Merino, yeguye ku mirimo ye kubera imyigaragambyo yamwamaganaga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Merino w’imyaka 59 yeguye ku mirimo ye kuri iki cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020 nyuma y’aho hari inama yari yahamagajwe imusaba kwegura mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba cyangwa agahanwa.


Merino yagize ati

Ndashaka kumenyesha igihugu cyose ko nsezeye.


Ku wa Mbere tariki 9 Ugushyingo 2020 nibwo Merino yafashe ubutegetsi mu rwego rw’inzibacyuho, ubwo Martin Viscara waregwaga ibyaha bya ruswa yari amaze kweguzwa, gusa akimara kujya ku butegetsi abaminisitiri 18 bahise begura ku mirimo yabo, binatuma ku wa Gatandatu hatangira imyigaragambyo yo gusaba ko na Merino avaho.

Nyuma y'iminsi itanu gusa, Perezida Manuel Merino yatangaje ko asezeye.


Byari biteganyijwe ko Melino azarangiza manda y’uwo yasimbuye muri Nyakanga umwaka utaha, ni mu gihe mu murwa mukuru w’iki gihugu cyo muri America y’amajyepfo (Lima)hahise hatangira ibirori byo kwishimira iyegura ry’uyu mugabo, gusa abapolisi bari batangiye kwica abigaragambya dore ko hari hamaze gupfa 2.


Manuel Merino ashobora kuba ariwe mukuru w’igihugu utegetse igihe gito kurusha abandi mu mateka y’isi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!