Perezida w’ubufaransa Macron agiye kuzitabira igitaramo cy’umuhanzi wo muri Nigeria.

 Inshamake   Emmanuel Macron, perezida w’igihugu cy’ubufaransa na we azagaragara mu gitaramo cyategeguwe n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria(Fela KUTI) iki gitaramo giteganyijwe kuzaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha muri Leta zunze ubumwe za America.

Perezida w’ubufaransa Macron agiye kuzitabira igitaramo cy’umuhanzi wo muri Nigeria.

 Inshamake   Emmanuel Macron, perezida w’igihugu cy’ubufaransa na we azagaragara mu gitaramo cyategeguwe n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria(Fela KUTI) iki gitaramo giteganyijwe kuzaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha muri Leta zunze ubumwe za America.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Amateka nk'aya y’umuhanzi wo muri Africa wakoze igitaramo kititabirwa n’umuperezida w’igihugu gikomeye cyane ku isi yanditswe na Shirne yakoreraga  i Lagos muri Leta zunze ubumwe za  Amerika ariko n’ubwo yaje gusimburwa  na Fela KUTI mu myaka ya 1977  kugeza  ubu abafana bishimira cyane Shrine mu ndirimbo za Maveric.


Shrine ni ahantu heza benshi bishimira, Olivier Laouchez umuyobozi wa TRACE media akaba no mu itsinda ry’imyidagaduro  rishinzwe gutegura ibikorwa perezida w’ubufaransa Marcon yitabira yatangaje ko uburayi bwamenye Africa mu musiki kuva mu bihe byahise, cyane cyane mu bitaramo by’iserukamuco dore ko  na byo biri mu biteganyijwe bizakorwa kuri  uwo  mugoroba wo kuwa kabiri, muri icyo gitaramo hazagaragaramo n’abasitari bo mu gihugu cya Nigeria bakina filme mu itsinda rya Nollywood film industry.


Prezida w’igihugu cy’ubufaransa biteganyijwe ko  azitabira inama ya UN iteganyijwe kuri iki cyumweru i Nouakchott muri Mauritania azahava ajya kubonana na mugenzi we Muhammadu Buhari, mu biganiro bazagira na harimo kuganira ku bibazo biri mu gihugu cya Nigeria birimo iterabwoba, ikibazo cy’umutekano n’ibindi bitandukanye abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ho, nyuma Macron azajya I Lagos  mu gitaramo cya Fela KUTI, igitaramo biteganyijwe ko kizitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bazaba baje muri icyo gitaramo.


Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria yamamaye cyane mu njyana ya Afrobeat injyana yakunzwe na Balack Obama, mu butumwa bwiza butambutswa mu ndirimbo ze  harimo kurwanya ruswa, akarengane no gushishikariza abantu guhinduka abahanga bakamenya byinshi.
Ibrahim Tcha-Tchere wigeze gukora muri Alliance Francaise cultural institute muri Lagos yakomoje ku mubano w’ibihugu byombi (ubufaransa na Nigeria) aho yavuze ko igihugu cy’ubufaransa na Macron bazakomeza kugira na ubufatanye n’igihugu cya Nageria.
Iki gihugu cya Nigeria cyakomeje gutera imbere mu muziki aho kugeza ubu gifite n’abandi basitari bo mu njyana ya Afrobeat barimo Davido, Wizkid na Mr Eazi na bo baguriye umuziki wabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!