Police FC nayo yasinyishije umutoza mukuru w'amezi abiri ya shampiyona asigaye!

 Inshamake   Police FC iheruka gutandukana ku bwumvikane na Seninga Innocent yazanye umutoza mushya, Albert Mpande, wirukanwe na Nkwazi FC yo muri Zambia, asinyira kuzayihesha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka.

Police FC nayo yasinyishije umutoza mukuru w'amezi abiri ya shampiyona asigaye!

 Inshamake   Police FC iheruka gutandukana ku bwumvikane na Seninga Innocent yazanye umutoza mushya, Albert Mpande, wirukanwe na Nkwazi FC yo muri Zambia, asinyira kuzayihesha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka.

Police FC yari yitwaye neza umwaka ushize isoza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona inyuma ya Rayon Sports ariko umutoza Seninga Innocent ntiyabashije gukomerezaho n’uyu mwaka kuko mu mikino 17 yatoje yatsinze itandatu, inganya itanu, atsindwa itandatu byanatumye asezera we na Justin Bisengimana wari umwungirije.

Seninga na Bisengimana basezeye nyuma yo kutagera ku ntego bari biyemeje kugeza kuri Police FC.


Mu gihe hari abahabwaga amahirwe yo gutoza iyi kipe y'igipolisi cy'u Rwanda nka Olivier Karekezi wahoze atoza Rayon Sports, iyi kipe yamaze kumvikana na Albert Mpande wirukanywe muri Nkwazi FC yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia.


Mu kiganiro Umunyamabanga wa Police FC, SP Regis Ruzindana, yagiranye na Igihe yavuze ko batoranyije uyu mutoza kubera inararibonye afite kandi akaba yaranemeye kuzatwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Albert Mpande wirukanywe muri Nkwazi FC, ngo afite ubunararibonye kandi yemeye guhesha Police FC nibura igikombe kimwe.


SP Ruzindana yagize ati:“Twarebye ku mwirondoro we tubona afite amateka, yatoje muri Suède, atoza muri Zambia ubona ko ari n’umuntu ukunda guhangana ku buryo tubona ko hari icyo yadufasha. Urebye nta gihe cy’amasezerano yasinye ahubwo twumvikanye ko bitewe n’uko azitwara uyu mwaka nurangira tuzongera tukavugana.”


Yakomeje agira ati “Twamweretse gahunda dufite atwemerera ko azakora ibishoboka akegukana kimwe mu bikombe, cyaba icya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro. Abatoza bari basanzwe nibo azakorana nabo bivuze ko Nshimiyimana Maurice twari twabaye twitabaje azaba umwungiriza we.”

SP Ruzindana avuga abatoza bari basanzwe aribo bazakorana na Mpande bivuze ko Maso ariwe ugomba kumwungiriza.


SP Regis Ruzindana avuze kandi ko kuba uyu mutoza yaravuye muri Zambia yirukanwe kubera umusaruro muke nta kibazo kirimo kuko umutoza ava ahantu hamwe byanze akagera ahandi bigakunda icya mbere ari uko aba azi ibyo akora n’icyo ashaka kugeraho.

SP Ruzindana uri kumwe na IP Obed ushinzwe Imari muri Police FC asanga kuba uyu mutoza yarirukanwe muri Zambia nta kibazo kuko umutoza ava ahantu hamwe byanze akagera ahandi bigakunda.


Police FC ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda inihagazeho mu bushobozi ariko ntirabasha kwegukana igikombe cya shampiyona nubwo yagiye inyura mu biganza by’abatoza bakomeye barimo Goran Kopunović, Cassa Mbungo André n’abandi, aho kugeza ubu ihagaze ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 27 mu mikino 19 irushwa na AS Kigali ya mbere 11.

Ikipe ya Police FC iheruka igikombe ubwo yatozwaga na Cassa Mbungo André, ayihesha igikombe cy'Amahoro.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!