Police y’u Rwanda yatangaje uko ibizamini bizakorwa n’aho bizakorerwa ku bifuza kwinjira muri polisi y’igihugu.

 Inshamake   Polisi y’igihugu yasabye abantu biyandikishije basaba kujya muri polisi ko bamenya amatariki y’ ibihe bazakoreraho ibizamini bibemerera kwinjira muri polisi y’igihugu.

Police y’u Rwanda yatangaje uko ibizamini bizakorwa n’aho bizakorerwa ku bifuza kwinjira muri polisi y’igihugu.

 Inshamake   Polisi y’igihugu yasabye abantu biyandikishije basaba kujya muri polisi ko bamenya amatariki y’ ibihe bazakoreraho ibizamini bibemerera kwinjira muri polisi y’igihugu.

Mu itangazo polisi y’igihugu yashyize ahagaragara ryerekana uturere tuzakorerwamo ibizamini n’aho ibizamini bizakorerwa,ndetse berekanye n’amatariki ibizamini bizaberaho. Muri iryo tangazo,polisi yagaragaje ko amatariki y’ibizamini ateye gutya:
Uturere tugize umugi wa Kigali ari two Gasabo,Kicukiro,na Nyarugenge,bazakorera kuri petit stade I Remera tariki ya 21 Kamena 2018 naho abandi bakazakora mu buryo bukurikira,


Akarere ka Gicumbi bazakora ku itariki ya 20 Kamena 2018 bakorere I Gicumbi,abatuye mu turere twa Rulindo na Gakenke bazakora ku itariki ya 21 Kamena 2018 bakorere I Gakenke,akarere ka Musanze ni ku itariki ya 22 Kamena 2018, bazakorere I Musanze,naho akarere ka Burera bazakora ku itariki ya 23 Kamena bakorere I Burera.
Mu turere tugize intara y’iburengerazuba, Nyabihu,Rubavu na Ngororero bazakora kuva tariki ya 20 na 21 Kamena 2018, bazakorera I Nyabihu,uturere twa Karongi na Rutsiro bazakora ku itariki ya 22 Kamena,bazakorera I Karongi,naho uturere twa Rusizi na Nyamasheke bazakora ku itariki ya 23 Kamena 2018 bakorere I Rusizi.

Uturere tugize intara y’amagepfo, Muhanga,Ruhango na Kamonyi bazakora ku itariki ya 20 Kamena 2018 bakorere I Muhanga,Uturere twa Huye,Nyanza na Gisagara ni ku itariki ya 21 -22 Kamena bakorere I Huye,uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe ni ku itariki ya 23 Kamena 2018 bakorere I Nyaruguru.
Mu ntara y’iburasirazuba,akarere ka Bugesera ni ku itariki ya 20 Kamena 2018 bakorere I Bugesera,uturere twa Kirehe na Ngoma ni ku itariki ya 20 Kamena 2018,bakorere mu karere ka Kirehe,mu turere twa Kayonza na Rwamagana ni ku itariki ya 21 Kamena 2018, bazakorera I Kayonza naho uturere twa Nyagatare na Gatsibo ni ku itariki ya 22 Kamena 2018 bo bazakorera I Nyagatare.

Polisi y’igihugu yasabye abazakora ibizamini bibemerera kwinjira muri polisi y’u Rwanda ko umuntu asabwe kuza gukora ikizamini yitwaje indangamuntu na fotocopy ya diplome.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!