Polisi y’u Rwanda yahawe imashini izajya isenya intwaro zishaje!

 Inshamake   Ku wa kane tariki 19 Ugushyingo 2020, umuryango w’akarere urwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse (RECSA) wahaye Polisi y’u Rwanda imashini izajya yifashishwa mu gusenya intwaro zishaje.

Polisi y’u Rwanda yahawe imashini izajya isenya intwaro zishaje!

 Inshamake   Ku wa kane tariki 19 Ugushyingo 2020, umuryango w’akarere urwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse (RECSA) wahaye Polisi y’u Rwanda imashini izajya yifashishwa mu gusenya intwaro zishaje.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iyi mashini izwiho kutangiza ibidukikije yashyikirijwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, ashimira RECSA kubera uruhare ikomeje kugira mu gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa ibijyanye n’imicungire y’intwaro nto.


Yavuze ko iyi mashini izafasha u Rwanda gukomeza gahunda yo gushwanyaguza intwaro zishaje hirindwa ko umubare wazo wakomeza kwiyongera, ndetse ikazagira uruhare rukomeye mu micungire iboneye y’intwaro, anavuga ko icuruzwa ry’intwaro ritemewe rikiri mu bitiza umurindi umutekano muke. 


DIGP Marizamunda ati

Icuruzwa ry’intwaro nto ritemewe riracyari isoko ikomeye y’umutekano muke, haba mu gutiza umurindi intambara cyangwa ibyaha birimo ubujuru bukoresheje intwaro, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba hejuru y’ibyo ni isoko y’ubuzima bw’abantu n’ibintu bitikira.

DIGP Marizamunda asanga  iyi mashini izafasha u Rwanda gukomeza gahunda yo gushwanyaguza intwaro zishaje hirindwa ko umubare wazo wakomeza kwiyongera.


U Rwanda rwakunze kugaragaza ubushake mu kugenzura ikoreshwa ry’intwaro, binyuze mu gusenya izarengeje igihe, aho mu Ugushyingo 2017 rwatangije igikorwa cyo gusenya intwaro, cyagombaga kumara iminsi umanani hasenywa izigera kuri toni 130.


Ni mu gihe kandi u Rwanda ari kimwe mu bihugu 14 byashyize umukono ku masezerano ya Nairobi agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse muri aka Karere.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!