Rayon sports: Jeannot Witakenge wari warirukanywe na Minnaert ku mwanya w’umutoza wungirije yagaruwe ku mirimo ye!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018, inama idasanzwe yateranye yiga ku bibazo bya Rayon Sports yanzuye ko Visi Perezida, Muhirwa Prosper azasimburwa mu minsi ya vuba kubera ibihano yafatiwe na CAF naho Jeannot Witakenge wahoze ari umutoza wungirije mbere yo kwirukanwa na Minnaert agarurwa mu kazi ke.

Rayon sports: Jeannot Witakenge wari warirukanywe na Minnaert ku mwanya w’umutoza wungirije yagaruwe ku mirimo ye!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018, inama idasanzwe yateranye yiga ku bibazo bya Rayon Sports yanzuye ko Visi Perezida, Muhirwa Prosper azasimburwa mu minsi ya vuba kubera ibihano yafatiwe na CAF naho Jeannot Witakenge wahoze ari umutoza wungirije mbere yo kwirukanwa na Minnaert agarurwa mu kazi ke.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba Rayon Sports n’abahagarariye abafana, yateguwe igitaraganya nyuma y’aho hatutumbye umwuka mubi ku wa Gatatu Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida agashyamirana n’Umutoza Ivan Minnaert n’Umunyamabanga Itangishaka King Bernard mu nzira bava i Huye ku mukino iyi kipe yari yanganyijemo na Mukura VS.

Umwe mu myanzuro yavuze muri iyi nama ni uko Minnaert na Witakenge bongera gukorana umwe nk'umutoza mukuru undi akamwungiriza nk'uko byahoze.


Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru, Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko inama yatangiye ireba ku bihano Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye bamwe mu bayobozi baketsweho ruswa i Burundi ku mukino wa Lydia Ludic mu majonjora cya CAF Champions League, aho mu bari bahanishijwe guhagarikwa imyaka ibiri mu bikorwa byose bya siporo, Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida ari we wari wahise ajurira naho abandi barimo Rukundo Patrick wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports, Mudaheranwa Shaffy wahoze ari mu kanama gashinzwe kugura abakinnyi na Nkusi Jean Paul bahita bemera ibihano kimwe n’ikipe yaciwe ibihumbi 15,000 by’amadolari ya Amerika.


CAF yamenyesheje Rayon Sports na FERWAFA ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire muri iki Cyumweru akaba ariyo mpamvu inama y’iyi kipe yateranye yemeza ko agomba gusimburwa mu minsi ya vuba naho ku bibazo by’ubushyamirane bwabayeho ku wa Gatatu abagiranye ibibazo bafashijwe kwiyunga.

Muhirwa usanzwe ari Visi Perezida yajuririye icyemezo cya CAF imutera utwatsi, inama y'ikipe yemeza ko agomba gusimburwa mu minsi ya vuba. 


Muvunyi yagize ati: “Twarebye ku myanzuro ya CAF yatumenyesheje ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire ku bihano kuko we yari yajuriye naho abandi kimwe n’ikipe barabyihorera. Ni ibintu bibabaje kuko yari umwe mu babaga abakinnyi hafi ndetse akitanga bikomeye gusa ubwo nta kundi tuzashaka uko asimbuzwa n’undi muntu ukunda ikipe kandi witeguye kuyitangira nk’uko yabikoraga.”


Yakomeje avuga kandi ko bicaye hamwe bakareba ibibazo bindi bihari, gusa iby’umwuka mubi uvugwa, ni utuntu batari babashije kumvikanaho kandi babaganirije, bariyunga ibibazo birarangira, aho ngo banafite urugamba rubategereje imbere ya Young Africans, bityo nta mpamvu yo gutatanya imbaraga.

Paul Muvunyi uyobora Rayon sports asanga kubura Muhirwa ari ibintu bibabaje kuko yari umwe mu babaga abakinnyi hafi ndetse akitanga bikomeye .


Muri iyi nama banagarutse ku kibazo cy’uburyo abakinnyi bafatwa nabi, Perezida Muvunyi asaba ko hashyirwaho abantu babiri bagomba kuba bari hafi y’ikipe buri munsi bakamenya uko ibayeho muri rusange, bakamenya ko abakinnyi bariye neza, ko baryamye neza, kandi ku gihe we ku giti cye aniyemeza gukurikirana ikibazo cyatumye ikipe (abakinnyi) icikamo ibice bibiri, bananzura ko Jeannot Witakenge wari wirukanywe n’Umutoza Mukuru Ivan Minnaert muri Werurwe uyu mwaka agaruka ku mirimo ye yo kuba umutoza wungirije kugira ngo ikipe ikomeze gutahiriza umugozi umwe no gushakira hamwe umusaruro.

Jeannot Witakenge wari wirukanywe n’Umutoza Mukuru Ivan Minnaert muri Werurwe uyu mwaka agaruka ku mirimo ye.


Ni mu gihe abitabiriye iyi nama bamenyeshejwe ko hari bus ebyiri nini zateguwe zizatwara abafana bagera kuri 86 bazajya gufana ikipe muri Tanzania, abazagenda bakazatoranywa hakurikijwe amatsinda y’abafana babarizwamo.

Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ifite umukino Yanga African muri CAF Confederations Cup, aho bari mu kwiga uburyo abafana bazerekeza muri Tanzania.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!