Rayon sports yahagaritse abatoza bayo batatu muri batanu, isigarana babiri baba bafasha ikipe!

 Inshamake   Inama y’igitaraganya yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018, isize umwe mu myanzuro yayivuyemo abatoza ba Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert , Lomami Marcel na Jannot Witakenge bahagaritswe muri Rayon Sports igihe kitazwi kugira ngo habanze gusuzumwa aho ikibazo kiri muri Rayon Sports gituruka, mu gihe ikipe iraba isigaranywe na Nkunzingoma Ramazan na Hategekimana Corneille uheruka kugirwa umuyobozi wa Tekiniki.

Rayon sports yahagaritse abatoza bayo batatu muri batanu, isigarana babiri baba bafasha ikipe!

 Inshamake   Inama y’igitaraganya yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018, isize umwe mu myanzuro yayivuyemo abatoza ba Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert , Lomami Marcel na Jannot Witakenge bahagaritswe muri Rayon Sports igihe kitazwi kugira ngo habanze gusuzumwa aho ikibazo kiri muri Rayon Sports gituruka, mu gihe ikipe iraba isigaranywe na Nkunzingoma Ramazan na Hategekimana Corneille uheruka kugirwa umuyobozi wa Tekiniki.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni imyanzuro ifashwe nyuma y’uko Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye wa Shampiyona izakina na APR FC ku wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 kuri Stade Amahoro, gusa abahagaritswe batahawe amabaruwa abahagarika uretse ahubwo ko babibwiwe mu nama, aho bawiriwe ko bategereza indi myanzuro izafatwa nyuma nk’uko umwe mu bari muri iyi nama yabitangarije Rwandamagazine dukesha iyi nkuru.


N’ubwo nta kinini igiharanira muri Shampiyona ariko Rayon Sports iracyari mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka kigeze muri 1/4 cy’irangiza, igomba kandi no kwitabira irushanwa rya Kagame CECAFA Cup ndetse n’imikino y’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup izasubukurwa nyuma y’igikombe cy’isi.

Nkunzingoma Ramadhan usanzwe utoza abazamu b'ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu basigaye muri ikipe ngo aba ayifasha mu gihe bagenzi be bahagaritswe igihe kitazwi.


Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018 yayobowe na Nkunzingoma Ramazan usanzwe atoza abanyezamu ndetse na Corneille Hategekimana nyuma y’uko abandi batoza bose bari bitabiriye inama yatumijwe na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi.


Muri Gashyantare 2018 , nibwo Rayon Sports yemeje Umubiligi Ivan Minnaert nk’umutoza mushya usimbura Olivier Karekezi weguye akanisubirira i Burayi, ni nyuma  y’aho Minnaert yagarutse mu Rwanda afasha Rayon Sports kujya mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup bwa mbere mu mateka ku ikipe yo mu Rwanda, gusa nyuma yaho hakunze kuvugwa umwuka utari mwiza hagati ye n’abakinnyi ndetse yakunze no kugirana ibibazo binyuranye n’abatoza bamwungirije Jannot Witakenge na Lomami Marcel.

Mu nama y'igitaraganya yatumijwe na Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports, hemejwe ko na Hategekimana Corneille(bahagararanye) asigara afasha abakinnyi b'iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.


Ihagarikwa ry’aba batoza rije rikurikira irya Ntwali Ibrahim uzwi nka Djemba Djemba usanzwe ashinzwe ibikoresho muri Rayon Sports ndetse na Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame wahagaritswe ashinjwa ubugambanyi no guta akazi, ni mu gihe kandi mu nama yabaye tariki 6 Kamena 2018 yo gusasa inzobe ku bibazo byari muri Rayon Sports, Lomami Marcel yari yavuze ko muri Staff Technique ya Rayon Sports harimo ikibazo kugeza ubwo atari akibwirwa abakinnyi 11 babanza mu kibuga kuko umutoza Minnaert yari yarabujije abakinnyi kujya bagira icyo bamubwira mu byo babaga bapanze.

Witakenge Jeannot, Romami Marcel n'Umubiligi Yvan Minnaert bari bungirije n'ubwo batozaga ikipe imwe ariko bari bamaze iminsi badacana uwaka byanabaye intandaro yo guhagarikwa bose.


Minnaert ahagaritswe muri Rayon Sports nyuma y’uko yaherukaga kugirwa umwe mu bashinzwe gushakisha abakinnyi bashya ba Rayon Sports mu gihe cy’igura n’igurisha cyegereje, aho yari afatanyije na Ruterana Jean Damascene, Migambi Gerrard, Gatete Ahmed, Itangishaka Bernard King na Hategekimana Corneille.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!