REG BBC, IPRC Kigali BBC, Patriots BBC na Espoir BBC baracakiranira muri Kigali Arena babanje gukaraba intoki!

 Inshamake   Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho mu mikino iteganijwe harimo ibiri ikomeye izaba ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020, gusa yose ni ukwinjira babanje gukaraba intoki.

REG BBC, IPRC Kigali BBC, Patriots BBC na Espoir BBC baracakiranira muri Kigali Arena babanje gukaraba intoki!

 Inshamake   Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho mu mikino iteganijwe harimo ibiri ikomeye izaba ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020, gusa yose ni ukwinjira babanje gukaraba intoki.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu mikino ikomeye harimo uzahuza ikipe ya REG BBC na IPRC Kigali saa tatu z’ijoro muri Kigali Arena, ukazabanzirinzwa n’uwa Patriots BBC na Espoir BBC uzatangira saa moya z’umugoroba. 


Kugeza ubu REG BBC iri ku mwanya wa mbere aho imaze gukina imikino 11, ikaba yaratsinzwe umukino umwe, itsinda imikino icyenda, aho ifite amanota 21, naho IPRC Kigali iri ku mwanya wa gatatu aho imaze gukina imikino icyenda, itsindamo imikino irindwi , itsindwa imikino ibiri, ikaba ifite amanota 16.


Mu gihe ikipe ya Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agatenganyo muri shampiyona imaze gukina imikino 11, itsindamo imikino 9 itsindwa 2 ikaba ifite amanota 20, mu gihe Espoir BBC iri ku mwanya wa 7 imaze gukina imikino 9 , ikaba yaratsinzemo imikino 4 itsindwa imikino itanu, ikaba ifite amanota 13 ; bivuze ko Patriots BBC ikeneye gutsinda uyu mukino kugira ngo yongere amanota, naho Espoir BBC nayo ibikeneye kuko iri mu makipe agikeneye gusoza igice kibanza cya shampiyona nibura ifite amanota ari hejuru ya 18 kugira ngo izizere gushaka umwanya wa kane.


Kwinjira ku mikino yo ku wa Gatanu izaba inakomeye ni ukwishyura 1000 Rwf, 3000 Rwf, 5000 Rwf na 10,000 Rwf.

Kwinjira kuri iyi mikino uko ari ibiri izabera muri Kigali Arena ni ukwishyura 1000 Rwf, 3000 Rwf, 5000 Rwf na 10,000 Rwf.


Ni mu gihe mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyerezo cya Corona Virus COVID19, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda( FERWABA) ryasabye abakinnyi, abatoza n’abasifuzi kudahana ibiganza mbere cyangwa nyuma y’umukino, naho abazinjira ku mikino yo kuwa Gatanu Tariki 13 Werurwe 2020 muri Kigali Arena cyangwa ibindi bibuga bizaberaho imikino bazajya babanza gukaraba intoki kandi birinde gusuhuzanya bahana ibiganza.

FERWABA yashyizeho amabwiriza mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyerezo cya Corona Virus (COVID19).


Uko imikino yyose iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru:


Ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020
19h00 ESPOIR vs PATRIOTS - Kigali ARENA
21h00 REG vs RP IPRC Kigali - Kigali ARENA


Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020
09h00 RP IPRC Musanze vs RUSIZI - IPRC Musanze
11h00 RP IPRC Huye vs Shoot For The Stars - RP IPRC Huye
11h00 UR Huye vs TIGERS - UR Huye


Ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020
09h00 UGB vs RUSIZI - AMAHORO
11h00 UR Huye vs RP IPRC Kigali - UR Huye
11h00 PATRIOTS vs RP IPRC Musanze - AMAHORO
13h00 30 Plus vs APR - AMAHORO

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!