Ronaldo yamaze gusinyira Juventus imyaka ibiri.

 Inshamake   Ikipe ya Real Madride yatangaje ko umusore wayo Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira ikipe ya Juventus aho uyu mukinnyi agiye gukinira Juventus ku Erro milliyon 88, ibi bibaye nyuma y’amakuru menshi yari amaze iminsi acicikana avuga ko ikipe ya Juventus itigeze igira na ibiganiro na Cristiano Ronaldo.

Ronaldo yamaze gusinyira Juventus imyaka ibiri.

 Inshamake   Ikipe ya Real Madride yatangaje ko umusore wayo Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira ikipe ya Juventus aho uyu mukinnyi agiye gukinira Juventus ku Erro milliyon 88, ibi bibaye nyuma y’amakuru menshi yari amaze iminsi acicikana avuga ko ikipe ya Juventus itigeze igira na ibiganiro na Cristiano Ronaldo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Kuri uno wa kabiri mu masaha ya saa 13h00 kw’isaha ya GMT, byari kw’isaha ya saa 15h00 ku masaha yo mu Rwanda, ni bwo ibiganiro  hagati ya Real Madride na Juventus byari bimaze kurangira hemejwe ko umusore Cristiano Ronaldo wakiniraga Real Madride yerekeza mu ikipe ya Juventus, ikipe ya Juventus ikaba yatanze akayabo k’ama Erro miliyoni 88 kugira ngo ibashe kwegukana uno musore usanzwe akinira ikipe ya Real Madride mu gihugu cya Espanye.

Ku myaka ye 33, Cristiano Ronaldo yari amaze igihe kingana n’imyaka 10 mw’ikipe ya Real Madride ku kibuga cya Santiago Bernabeu aho yafashije Real Madride kugera kuri byinshi bitandukanye harimo ibikombe bine bya Champions League yafashije ikipe ya Real Madride gutsindira, uyu mukinnyi nanone yafashije ikipe ya Real Madride gutwara ibikombe bibiri bya Championer ya Espanye, ibikombe bibiri by’igihugu cya Espanye, n’ibikombe bitatu bya FIFA bihuza amakipe yabaye aya mbere ku isi. Uyu musore akaba agiye gukinira ikipe ya Juventus mu gihe kingana n’imyaka ibiri.


Cristiano Ronaldo yagaragaje impano ikomeye mw’ikipe ya Real Madride, uyu mukinnyi yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mw’ikipe ya Real Madride aho yatsinze ibitego  bigera kuri 451 mu mikino 438, mu bikombe bitandukanye yagiye yegukana harimo ibikombe 4 bya Championer yo k’umugabane w’uBurayi harimo ibikombe 3 yatwaye yikurikiranya.
Abajijwe kw’igenda rye muri Juventus, Cristiano Ronaldo yagize ati: 


“ mu gihe cyose nakina ga muri Real Madride nabashije kugira ibihe byiza kandi nishimiye uburyo nahagiriye ibihe byiza, ntabwo nabasha kubona uko  mvuga  ibyishimo  nakuye muri uyu mugi, gusa nshimiye buri wese ku bw’urukundo yangaragarije mu gihe cyose nari ndi muri uyu mugi w’i Madride”.

 

Ronaldo yakomeje agira ati: 


“ nizeraga ko igihe cyari kigeze  ngo nerekere ahandi, ni muri urwo rwego nasabye ikipe yanjye kundekura nkagenda, numvaga nkwiye kugenda mu byo nabwiraga buri wese cyo kimwe n’abankurikiranana, nabasabye kunyumva kuko nifuzaga kujya ahandi”.

 

 Ronaldo yishimiye ibikombe 4 bya Ballon d'Ors yatwaye ari muri ino kipe ya Real Madride, inkweto 3 za zahabu n’ibindi bitandukanye yagiye atwara mu gihe yari muri Real Madride.
Ronaldo yakomeje agira ati:


“ Real Madride ni ikipe nzahoza ku mutima, ni umuryango wanjye ni na yo mpamvu mbashimiye, nshimiye perezida,abayobozi batandukanye banyoboye ndetse na bagenzi banjye twari dufatanyije mu kibuga, abatekinisiye, abaganga n’abandi bose batandukanye bagiye bamfasha muri Real Madride”.

 

Ronaldo yasoje avuga ko avuye I Santiago Bernabéu  ariko atasigera yibagirwa amateka yahagiriye meza muri we.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!