Runda: Abaturage bafite impungenge zikomeye kubera ibirombe bidafite ibyangombwa bikomeje guhitana ubuzima bw'abantu

 Inshamake   Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, abaturage bafite impungenge zo kuba hari ibirombe bizwi n'ubuyobozi kandi bidafite ibyangombwa byatangiye guhitana ubuzima bw'abantu.

Runda: Abaturage bafite impungenge zikomeye kubera ibirombe bidafite ibyangombwa bikomeje guhitana ubuzima bw'abantu

 Inshamake   Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, abaturage bafite impungenge zo kuba hari ibirombe bizwi n'ubuyobozi kandi bidafite ibyangombwa byatangiye guhitana ubuzima bw'abantu.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Izi mpaka zaje nyuma  y'aho ku wa 2 Mutarama 2022  kimwe mu birombe  bitazwi  n’ubuyobozi cyagwiriye abantu bane ndetse umwe ahasiga ubuzima nk'uko twabitangarijwe na bamwe mu baturage baduhamirije aya makuru.


Gusa amakuru akimara kumenyekana bamwe mu batuye muri aka karere cyane cyane mu murenge wa Runda babwiye itangazamakuru ko bafite impungenge zikomeye ko bafite amakuru y'ibindi birombe bidafite ibyangombwa byo gukora basanga bizahitana ubuzima bwa bamwe mu babikoramo kuko nta bwishingizi ndetse n'ibikoresho bibarinda baba bafite.


Umwe mu batuye mu kagali ka Gihara utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko abatuye muri aka kagali ka Gihara cyane cyane urubyiruko akazi kabo ari ugukora mu birombe ndetse ko nta masezerano  y'akazi baba bafite.


Yagize ati

Hano muri aka gace dutuyemo nta kindi urubyiruko rukora uretse kwirirwa mu birombe bacukura ndetse banapakira amabuye, dufite impungenge ko bizaduteza impanuka kandi ubuyobozi buba bubizi.


Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko ubuyobozi bukwiye gukora igenzura bugakora kuri iki kibazo.


Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho twahamagaye umuyobozi w'umurenge wa Runda ku murongo wa Telephone  Bwana Mwizerwa Rafiki ntiyafata telephone, ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylivere ntacyo yatangaje bitewe n’uko atafashe telephone ngo tumenye niba hazakorwa ubugenzuzi bwo kureba bimwe mu  birombe bikora mu buryo bunyuranye n’amategeko kugira ngo babihagarike bitaratwara ubuzima bwa benshi.


Igihe ubuyobozi bwaba ubw'akarere cyangwa umurenge bazagira icyo babitangazaho tuzabatangariza icyo ubuyobozi bubivugaho.

 


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!