Rutahizamu Kambale Salita Gentil wa Musanze FC yirukanwe n’iyi kipe azira inzoga!

 Inshamake   Nyuma yo kwihanangirizwa kenshi, Rutahizamu Kambale Salita Gentil umukinnyi wakinaga ataha izamu muri Musanze FC yirukanwe burundu muri aka kazi ko gushaka ibitego muri iyi kipe ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda ashinjwa imyitwarire mibi ishingiye ku kunywa inzoga akanasinda ku rwego rwo hejuru.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu ibaruwa yanditswe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019, igashyirwaho umukono n’ umuyobozi mukuru w’ikipe ya Musanze FC, Bwana Tuyishimire Placide, igaragaza ko amasezerano bagiranye na Kambale Salita Gentil tariki 30 Mutarama 2019 yahagaritswe kuko ngo bananiwe kwihanganira imyitwarire mibi yagiye imuranga muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020.

Kambale yibukijwe ko tariki 18 Ugushyingo 2019 yanyweye agasinda yarangiza ku munsi ukurikiyeho ntaboneke mu myitozo ubwo biteguraga Gasogi United.

Ibaruwa yandikiwe Kambale Salita Gentil imusezrera burundu muri Musanze FC kubera ubusinzi.

Kambale Salita Gentil wari mu mwaka we wa nyuma muri Musanze FC yakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports, SC Kiyovu, Etincelles FC, FC Marines, Singida United na Musanze FC batandukanye nabi mu gihe shampiyona 2019-2020 yari igeze ku munsi wa cyenda.
 
GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!