Rwamagana: Harashakishwa umugabo ukekwaho gusambanyiriza umwana mu gashyamba

 Inshamake   Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko ruri gushakisha umuntu utaramenyekana ukekwaho gusambanyiriza mu gashyamba umwana w’imyaka icumi wari uvuye kwiga.

Rwamagana: Harashakishwa umugabo ukekwaho gusambanyiriza umwana mu gashyamba

 Inshamake   Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko ruri gushakisha umuntu utaramenyekana ukekwaho gusambanyiriza mu gashyamba umwana w’imyaka icumi wari uvuye kwiga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2020, bibera mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi w’Akarere ka Rwamagana.


Ishimwe Hozier musaza w’uyu mukobwa yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko kugira ngo bimenyekane, ababyeyi b’uyu mwana usanzwe wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yatinze gutaha bajya kumushakira ku ishuri baramubura baza kumusanga yicaye ku muhanda ari kurira.


Mu kubasobanurira ibyamubayeho, ngo yababwiye ko ubwo yari ari mu muhanda ari gutaha umuntu w’umugabo ngo yamupfutse mu maso arangije aramuterura amwinjiza mu gashyamba kari aho hafi aramusambanya amusiga aho.


Ababyeyi ngo bahise bajyana umwana kwa muganga banamenyesha inzego z’umutekano kugira ngo babafashe muri iki kibazo, anavuga ko mushiki we yangiritse mu myanya y’ibanga ku buryo bugaragara.


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Igihe ko kuri ubu bamaze kwakira ikirego cy’uyu mwana ndetse ngo bahise batangira gushakisha umuntu waba yamusambanyije.


Yagize ati

Icyo kirego kiri gukurikiranwa kandi uwo mwana wasambanyijwe yahise ajyanwa mu bitaro kwitabwaho no guhabwa ubutabazi bw’ibanze, uwamusambanyije na we aracyashakishwa dufatanyije n’izindi nzego.


Yakomeje avuga ko icyaha cy’ihohoterwa kitazigera kihanganirwa na rimwe ngo abaturage bakaba basabwa gufatanya n’Inzego za Leta hakajya hatangwa amakuru ku gihe, bakirinda guhishira amakuru kuri iki cyaha; anavuga ko mu gushakisha uyu muntu ukekwaho gusambanya uyu mwana barimo gufatanya n’izindi nzego kandi bakaba bafite icyizere ko azafatwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko mu gushakisha uyu muntu ukekwaho gusambanya uyu mwana barimo gufatanya n’izindi nzego kandi bakaba bafite icyizere ko azafatwa.(Ifoto: Google)


Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.


Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!