Rwanda: Abantu 5 barimo abengaga n’abacuruza inzoga zishe abantu 11 batawe muri yombi

 Inshamake   Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’abantu 11 n’abandi 4 bari mu bitaro barimo n’abatakibona, RIB yataye muri yombi abantu 5 barimo abengaga n’abakwirakwizaga izo nzoga.

Rwanda: Abantu 5 barimo abengaga n’abacuruza inzoga zishe abantu 11 batawe muri yombi

 Inshamake   Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’abantu 11 n’abandi 4 bari mu bitaro barimo n’abatakibona, RIB yataye muri yombi abantu 5 barimo abengaga n’abakwirakwizaga izo nzoga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi  bije nyuma y’aho abantu banyweye inzoga zikabatwara ubuzima abandi bakaba bakiri mu bitaro, byanatumye inzego zitandukanye zitangira guhagurukira ikibazo cy’ubuziranenge bw’inzoga zengerwa mu bice bitadukanye by’Igihugu.


RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu batanu bafite aho bahuriye no kwenga ndetse no gukwirakwiza ibinyobwa bisindisha byitwa Umuneza, biherutse gukurwa ku isoko nyuma y’urupfu rw’abantu bagera kuri 11 barimo bamwe bo mu Karere ka Gasabo n’abandi bo muri Bugesera aho izo nzoga zengerwa.


Mu ntangiriro z’icyumweru gishize hatangajwe ko umugore umwe n’abagabo batatu bari batuye mu Kagari ka Kimihurura, mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ari bo byagaragaye ko bapfuye mu masaha atandukanye nyuma yo kunywa inzoga yitwa Umuneza, gusa kugeza ubu abantu 11 ni bo bimaze kumenyekana ko bashobora kuba barishwe n’ibyo binyobwa, nyuma y’iperereza ryakozwe na RIB ndetse rikaba rinakomeje.


Itsinda ririmo nyiri uruganda RWABEV Ltd rukorera ibinyobwa bisembuye mu Karere ka Bugesera ryatangiye gukorwaho iperereza ryimbitse ku byaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibinyabutabire bisindisha ndetse n’ubwicanyi butagambiriwe, dore ko uru ruganda arirwo rukora inzoga yitwa “Umuneza”, byaragagaragaye ko irimo ikinyabutabire cyitwa Methanol iri ku kigero cyo hejuru.


Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uretse ababuze ubuzima, hari n’abandi bantu bane batakirimo kureba bitewe n’ingaruka ibyo biyobyabwenge byabagizeho, kuri ubu bakaba barimo kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK); bityo nyiri urwo ruganda rwa RWABEV Ltd witwa Marcel Ngarambe yatawe muri yombi ku wa Mbere taliki ya 3 Mutarama 2022, mu gihe abandi bane bafashwe ku ya 27 Ukuboza 2021.


Yakomeje avuga ko inzoga yitwa Umuneza yarimo methanol nyinshi nk’uko byemejwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL), ndetse isuzumwa ryakozwe kuri ba nyakwigendera ryagaragaje ko urupfu rwabo rufite inkomoko kuri iyo methanol.


Dr. Murangira yashimangiye ko ikinyabutabire cyemewe muri alukolo atari methanol ahubwo ari ‘ethanol’ na yo igomba kutarenza ikigero cya 45%.


Abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha byakozwe muri ibyo bikorwa bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi zirimo iya kimihurura, iya Kicukiro n’iya Gikondo mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye zitegurwe nyuma zizanashyikirizwe ubushinjacyaha.


Nyuma y’aho bigaragariye ko izo nzoga ari yo yahitanye abo bantu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyahise gihagarika ku isoko inzoga y’Umuneza ndetse inihanangiriza abaranguza n’abadandaza iyo nzoga ko bakwiye kubihagarika.


Ni mu gihe inzego z’ubuyobozi zatangiye no gukora umukwabo mu Turere twose tw’Igihugu hagamijwe guhagarika icurizwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa byose bitujuje ubuziranenge.


Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, mu ngingo ya 263 igika cyayo cya gatatu havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe n’uko yakoze icyo cyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Ashobora kandi guhabwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (20ans-25ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye;


Nanone kandi ashobora guhabwa gifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje bitewe n’uburemere bw’uburyo icyaha cyakozwemo.


Ku birebana no kwica umuntu utabigambiriye, uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu kandi ntikirenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!