Rwanda: Abapolisi 176 barimo 20% b’abagore berekeje muri Sudani y’Epfo!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020, Abapolisi b’u Rwanda 176 berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, aho 20% ari abagore.

Rwanda: Abapolisi 176 barimo 20% b’abagore berekeje muri Sudani y’Epfo!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020, Abapolisi b’u Rwanda 176 berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, aho 20% ari abagore.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), basabwe kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagakomeza guhesha agaciro izina ryiza u Rwanda n’abanyarwanda bafite mu mahanga.

Mu bapolisi 176 berekeje mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo, 20% ni abagore.


Mu mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020 mbere yo guhaguruka, yabasabye guhesha agaciro u Rwanda aho bazaba bari mu mahanga.


IGP Munyuza ati

Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’igihugu kibatumye.

Mu mpanuro bahawe na IGP Dan Munyuza mbere yo guhaguruka mu Rwanda, yabasabye guhesha agaciro u Rwanda aho bazaba bari mu mahanga.


Aba bapolisi bagiye bayobowe na CSP Carlos Kabayiza, mu gihe abo basimbuye bageze i Kigali ahagana saa yine z’iki gitondo kuri uyu wa Gatanu.

CSP Carlos Kabayiza wagiye ayoboye itsinda ry'abapolisi 176 ubwo yasezeraga ku kibuga cy'indege cya Kigali, i Kanombe.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!