Rwanda Cultural Fashion Show ku nshuro ya munani igiye kuba mu yindi sura!

 Inshamake   Tariki 18 na 19 Ukuboza 2020 hazaba ibirori bimenyerewe nka Rwanda Cultural Fashion Show, aho kuri iyi nshuro ya munani bizaba mu yindi sura kuko hazifashishwa ikoranabuhanga.

Rwanda Cultural Fashion Show ku nshuro ya munani igiye kuba mu yindi sura!

 Inshamake   Tariki 18 na 19 Ukuboza 2020 hazaba ibirori bimenyerewe nka Rwanda Cultural Fashion Show, aho kuri iyi nshuro ya munani bizaba mu yindi sura kuko hazifashishwa ikoranabuhanga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ntawirema Célestin utegura ibi birori ngarukamwaka by’imideli bizwi nka Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye Igihe ko bahisemo gukora ibikorwa bari basanzwe bakora nubwo bakomwe mu nkokora na Coronavirus.


Yagize ati

Rwanda Cultural Fashion Show nk’ibisanzwe dutegura igikorwa kimwe cyangwa bibiri mu mwaka ariko nk’uko mwese mubizi COVID-19 yatumye tudakora ibintu uko twari twarabipanze idutera gutekereza ikindi twakora ariko ngo dukomeze dutange serivisi twatangaga.


Yakomeje avuga ko bahise batekereza uburyo bakora ibikorwa bari basanzwe bakora hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bizabanzirizwa n’ibiganiro bazagirana n’abasanzwe bari mu ruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze ku insanganyamatsiko igira iti “Ni gute ibigo byigenga n’ibya leta byatanga umusanzu mu kuzamura uruganda rw’imideli?”

Ntawirema Célestin utegura Rwanda Cultural Fashion Show avuga ko kuri iyi nshuro ya 8 izaba mu isura nshya kuko hazifashishwa ikoranabuhanga.


Ibi biganiro bizaba ku wa 18 Ukuboza bihuriweho n’ibihugu umunani harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, RDC, Nigeria, Kenya, Centrafrique, u Bwongereza ndetse n’u Rwanda. Hazaba harimo abatanga ibiganiro bazahagararira ibihugu byabo kandi bakaba bafite aho bahurira n’uruganda rw’imideli.


Mu bindi ngo bazaganira ni uburyo usanga uruganda rw’imideli rugeze ahantu hashimishije ariko bikaba bisaba imbaraga cyane leta ikabigiramo uruhare aho basaba leta gufasha abanyamideli gushyiraho ikigo cyihariye kandi cyigenga hagamijwe gufasha ibijyanye n’ubudozi bw’imyenda ndetse n’uru ruganda hifashishijwe Made in Rwanda, banavuge uburyo muri Afurika hakiri urugendo rurerure mu gihe ibihugu bidatera intambwe ngo bishyigikire Made in Africa.

Tariki 18 Ukuboza hazaba ibiganiro bihuriweho n’ibihugu umunani abazahagararira ibyo bihugu bafite aho bahurira n’uruganda rw’imideli.


Tariki 19 Ukuboza 2020, hazabaho ibirori by’imideli aho bazifashisha abamurika imideli bake ndetse n’abayihanga bake, ndetse kugeza ubu abashaka kwiyandikisha bajya ku rubuga rwa www.rcfs.rw.


Imyaka irindwi irashize haba Rwanda Cultural Fashion Show, aho byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze yarwo.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!