Rwanda: Ibicuruzwa bya pulasitiki bitumizwa mu mahanga bigiye gushyirwaho umusoro

 Inshamake   Mu rwego rwo kwirinda umwanda utezwa n’ibicuruzwa bya pulastiki bitumizwa mu mahanga, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyiraho umusoro kuri byo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi bikaba bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko abuza gukora no gutumiza ibicuruzwa bya pulastiki, rikaba rishyigikira gahunda Leta yashyizeho mu 2008 yo guca amashashi n’ibindi byangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije, REMA, Kabera Juliet, yabwiye Rwanda Today ko u Rwanda rudashobora guhagarika ibicuruzwa bya pulastiki biva hanze ariko mu kubigabanya hashyirwaho umusoro mu kurengera ibidukikije kuko usanga biteza ingaruka cyane nko ku buhinzi.

Yagize ati

Ibice bya pulastiki bijya mu butaka bibangamira ubuhinzi kuko ntabwo ikimera gishobora kwera kiri hejuru ya pulastiki kandi ntabwo ibora.

Yakomeje avuga ko amafaranga azajya acibwa ibi bicuruzwa azashyirwa mu bikorwa byo guhangana n’imyanda iterwa na pulastiki, akazunganirwa na miliyoni 690 yatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera PSF.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet, avuga ko amafaranga azajya acibwa ibi bicuruzwa azashyirwa mu bikorwa byo guhangana n’imyanda iterwa na pulastiki.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!