Rwanda: Minisiteri y’Uburezi mu nzira yo gukuraho ikizamini cya leta mu mashuri abanza!

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yifuza kuvanaho ikizamini cya leta ku barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, gusa impungenge ko byakwangiza ireme ry’uburezi.

Ibi Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yabibwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ko ivanwaho ry’icyo kizamini cya leta byakongera abanyeshuri babasha kwinjira mu mashuri yisumbuye, hakanakumirwa amafaranga menshi leta igitangaho, dore ko yatanze urugero aho mu mwaka ushize ibizamini bya leta mu mashuri abanza honyine byatwaye miliyari eshatu na miliyoni Magana arindwi y’u Rwanda (3,7 Frws).

N’ubwo nta gihe Minisitiri Mutimura yagaragaje iki cyemezo kizaba cyashyizwe mu bikorwa, gusa yatangaje ko atari ibya vuba ariko ngo biramutse bikozwe byaba ari ikintu cyabashimisha.

Minisitiri Mutimura yagize ati: “Ni urugero natangaga tudashobora kugeraho uyu munsi cyangwa ejo ariko turugezeho byadufasha kuko burya hari amafaranga menshi agenda mu ikurikiranwa ry’ibizamini, kandi burya mu bihugu byinshi byateye imbere kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntabwo bikiri ikibazo cyane kujya mu yisumbuye.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu mu Rwanda abana bajya mu mashuri yisumbuye bangana na 75 %, aho ashimangira ko ari umubare muto cyane, akifuza ko bagera ku 100 %, ariko ntiyahise asobanura neza uko abanyeshuri bajya bashyirwa mu myanya mu mashuri yisumbuye.

Minisitiri Mutimura avuga ko abana bajya mu mashuri yisumbuye bangana na 75 %, aho ashimangira ko ari umubare muto cyane, akifuza ko bagera ku 100 %,

Dr Mutimura yanavuze kandi ko mu gihe amashanyarazi n’ikoranabuhanga bizaba bimaze kugera mu mashuri yose abanza, hanatekerezwa ko hazajya habaho ikizamini kimwe, umunsi umwe, ku buryo abanyeshuri banagikorera kuri mudasobwa, gusa iyi ngo ni impinduka ikomeye bagomba gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwaremezo, birimo n’amashanyarazi, bibashe kugera mu mashuri yose.

Ni mu gihe ku ruhande rw’abadepite bagize iyi komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu  bamwe muri bo ntibakiriye neza iki cyifuzo, aho bagaragaje ko cyagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.
 
Bamwe mu badepite bagize komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ntibemeranya n'iki cyifuzo, kuko bagaragaje ko cyagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

GIRICYO UBIVUGAHO

Nsekanabo Theoneste

Ntubikwiye rwose ko ikizamini cya lata mu mashuri abanza gikurwaho kuko byatuma Ababa badashyira umuhate my kwiga.kugwiza benshi bize ark badafite ubumenyi ntacyo bimaze.

Nsekanabo Theoneste

Ntubikwiye rwose ko ikizamini cya lata mu mashuri abanza gikurwaho kuko byatuma Ababa badashyira umuhate my kwiga.kugwiza benshi bize ark badafite ubumenyi ntacyo bimaze.

Syrile Muvunyi

Konumva bitoroshye??? Ubwose byaba byifashe bite kubijyanye na Minerval?

Syrile Muvunyi

Konumva bitoroshye??? Ubwose byaba byifashe bite kubijyanye na Minerval?