Senderi na Danny Vumbi bongeye kubura amahirwe ya Guma Guma!

 Inshamake   Senderi na Danny Vumbi bongeye kubura amahirwe yo kwitabira irushanwa rikomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star, rigiye kuba ku nshuro ya munani nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Bralirwa iritegura.

Senderi na Danny Vumbi bongeye kubura amahirwe ya Guma Guma!

 Inshamake   Senderi na Danny Vumbi bongeye kubura amahirwe yo kwitabira irushanwa rikomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star, rigiye kuba ku nshuro ya munani nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Bralirwa iritegura.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ubuyobozi bwa Bralirwa itegura iri rushanwa bwasohoye itangazo rivuga ko itora rigomba gukorwa biciye mu bitangazamakuru aho buri kimwe kizahitamo abahanzi mu byiciro bitanu birimo abaririmba Hip Hop, RnB, Afrobeat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore, gusa iri rushanwa ryagarukanye ya ngingo ibuza abahanzi barengeje imyaka 35 y’amavuko guhatana, iyi ikaba yaravanyemo abahanzi babiri Senderi na Danny Vumbi umwaka ushize ubwo yabaga ku nshuro yayo ya karindwi.

Danny Vumbi na Senderi umwaka ushize ku nshuro ya 7 bavanywemo kubera kurenza imyaka 35 binatuma uyu mwaka batazagaragara muri PGGS 8.


Itora rikirangira ku rwego rwa buri gitangazamakuru, ubuyobozi bwacyo bugomba gufata ifishi batoreyeho bukayisinya maze igashyikirizwa ikigo cya PWC gisanzwe kibara amajwi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, mu gihe ibahasha zirimo urupapuro rw’itora zigomba kuba zagejejwe ku cyicaro cya Bralirwa ku Kicukiro bitarenze saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018.

Iyi niyo fishi buri gitangazamakuru cyabisabwe kizajya cyifashisha mu gutoranya abahanzi bajya mu byiciro bitandukanye.


N’ubwo iri rushanwa nta mpinduka zidasanzwe ryazanye gusa ingingo irebana n’imyaka yagarutsemo aho umuhanzi wemererwa guhatana agomba kuba atarengeje imyaka 35 y’amavuko. Ibi birambura amahirwe abahanzi barimo Senderi Hit, Danny Vumbi n’abandi.


Mu bigenderwaho kugira ngo umuhanzi yemererwe guhatanira PGGSS8, harimo ko:
  1.Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi akorera umuziki ku butaka bw’igihugu. 
  2. Agomba kuba yujuje imyaka 18 kandi atarengeje 35 y’amavuko 
   3.Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa 
   4.Uwaryitabiriye inshuro eshatu zikurikiranya ntiyemerewe guhatana 
   5.Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati ya 2016-2018 
   6.Kuba yarakoze indirimbo ebyiri z’amashusho guhera mu mwaka wa 2016-2018, by’umwihariko imwe muri izo video ikaba yarashyizwe kuri YouTube. 
   7.Mu bahanzi 10 bazatoranywa hagomba kugaragaramo abakobwa babiri.

Aya niyo mabwiriza yashyizwe ahagaragara na Bralirwa itegura iri rushanwa.


Primus Guma Guma Super Star imaze imyaka irindwi ibera mu Rwanda kuva muri 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara muri 2017.
 

Platini na TMC bagize itsinda 'Dream boyz' nibo begukanye Guma Guma ya 7  ari nayo iheruka.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!