Serivisi mbi yatangwaga n'ibitaro biherereye mu karere ka Nyarugenge ishobora kuba igiye kubona umuti!

 Inshamake   Kuri uyu wa gatanu tariki 09 Gashyantare 2018, Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bizuzura bitwaye arenga miliyari zirindwi.

Serivisi mbi yatangwaga n'ibitaro biherereye mu karere ka Nyarugenge ishobora kuba igiye kubona umuti!

 Inshamake   Kuri uyu wa gatanu tariki 09 Gashyantare 2018, Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bizuzura bitwaye arenga miliyari zirindwi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi bitaro bigiye kubakwa mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, imbere ya Stade ya Kigali, munsi y’inyubako ndende yakoreragamo WASAC.
muri uyu muhango Kayisime Nzaramba, uyobora Akarere ka Nyarugenge yavuze ko ibi bitaro bizubakwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere ari nacyo cyashyizweho ibuye ry’ifatizo biteganyijwe ko kizuzura mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2019, anavuga kandi ko iki cyiciro cya mbere kizuzura gitwaye  amafaranga miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.
Kayisime yagize ati:“Aya hafi miliyari esheshatu y’ibikorwa by’ubwubatsi yose azatangwa na Guverinoma y’Ububiligi, ariko na Guverinoma y’u Rwanda hari ibyo yakoze nko gushaka ikibanza, kwimura abaturage, kubaka imihanda,…byatwaye nka miliyari imwe n’igice.”
Uteranyije ishoramari rya Guverinoma n’inkunga ya Guverinoma y’Ababiligi, icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro kizuzura gitwaye arenga miliyari zirindwi.
Mayor NZARAMBA yavuze ko ikiciro cya kabiri cyo batarakibonera ubushobozi, ariko ngo bakomeje ibiganiro n’abaterankunga. Muri rusange ibyiciro byombi bizatwara arenga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane yashimye by’umwihariko Guverinoma y’Ububiligi yatanze inkunga yo kubaka ibi bitaro, avuga ko iyi ni intambwe mu guha Serivise nziza z’ubuzima abaturage b’Akarere ka Nyarugenge.
Akarere ka Nyarugenge ni ko karere mu mujyi wa Kigali katari gafite ibitaro byihariye byako, byatumaga abaturage bakoresha ibitaro by’igihugu nka “CHUK” (yenda kwimurwa) cyangwa ku Muhima (ibitaro by’abagore), ni mu gihe kandi ibi bitaro bije ari igisubizo ku bucucike bwagaragaraga muri ibi bitaro byombi abatuye aka karere bari basanzwe bifashisha byanatumaga servisi baha ababagana ikemangwa.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!