Somalia: Umugore yicishijwe amabuye nyuma yo gushinjwa gusambana n'abagabo 11.

 Inshamake   Umugore witwa Shukri Abdullahi Warsame ukomoka muri Somalia yatewe amabuye arapfa n'umutwe wa Al Shabaab azira ubusambanyi.

Somalia: Umugore yicishijwe amabuye nyuma yo gushinjwa gusambana n'abagabo 11.

 Inshamake   Umugore witwa Shukri Abdullahi Warsame ukomoka muri Somalia yatewe amabuye arapfa n'umutwe wa Al Shabaab azira ubusambanyi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ku wa gatatu w'iki cyumweru nibwo umugore witwa Shukri Abdullahi Warsame ukomoka mu gihugu cya Somalia yicishijijwe amabuye n' Umutwe wa Al Shabaab ugendera ku mahame akakaye y’idini ya Islam ashinjwa gusambana n'abagabo 11 bose.

BBC dukesha iyi nkuru ikaba yatangaje ko uyu mugore yiciwe mu ruhame mu mujyi wa Sablale uherereye mu bilometero 220 mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Somalia, Mogadishu nyuma y'uko yiyemereye ko yaryamanaga n’abandi bagabo icumi nyuma y’uko umugabo we wa mbere yitabye Imana. Shukri yishwe nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubushurashuzi n’urukiko rwa Al Shabaab,aho rwemeje ko yaryamanye n’abagabo 11.

Itangazo Al Shabaab yasohoye rivuga ko barekeye aho gutera uwo mugore amabuye umucamanza amaze kwemeza ko yapfuye.Umucamanza wa Al Shabaab yavuze ko ibikorwa bya Shukri byamenyekanye ubwo umwe mu bagabo yaryamanaga nabo yamubonanaga n’undi. Ubusanzwe Inkiko za Al Shabaab zizwiho gukurikiza itegeko rigendera ku mahame ya Islam rizwi nka Sharia, ryemera ibihano birimo gucibwa bimwe mu bice by’umubiri, kwicishwa amabuye no gukubitirwa mu ruhame.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!