Susuruka wari usanzwe aba i Kigali yafatiwe i Karongi agiye guhahisha inoti z’inkorano!

 Inshamake   Polisi ikorera mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, iherutse gufata umugabo witwa Susuruka nyuma y’uko umucuruzi yari yaje guhahira yasanze yamuzaniye inoti ya Frw 2000 y’inkorano, bamusatse bamusangana andi Frw 40 000.

Susuruka wari usanzwe aba i Kigali yafatiwe i Karongi agiye guhahisha inoti z’inkorano!

 Inshamake   Polisi ikorera mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, iherutse gufata umugabo witwa Susuruka nyuma y’uko umucuruzi yari yaje guhahira yasanze yamuzaniye inoti ya Frw 2000 y’inkorano, bamusatse bamusangana andi Frw 40 000.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba CIP Bonaventure Karekezi avuga ko amakuru bamenye ari uko yari asanzwe atuye i Kigali ariko ko yari amaze igihe gito yimukiye i Karongi mu murenge wa Rubengera.


Yagize ati

Ubundi Susuruka yari asanzwe aba mu Mujyi wa Kigali, yaje muri Karongi mu Murenge wa Rubengera gusura inshuti ze. Ku mugoroba wa tariki 31 Ukwakira yagiye muri butike guhaha yishyura inoti y’ibihumbi bibiri, umucuruzi arayitegereza asanga n’impimbano.


CIP Karekezi avuga ko uwo mucuruzi yahise ahuruza abaturage  basaka Susuruka basanga mu mufuka yari afite andi mafaranga agera ku bihumbi 40 yose agizwe n’inoti nshya z’ibihumbi bibiri.


Yakomeje avuga ko bisa n’aho byabaye ibisanzwe muri kariya gace ko abantu bakwirakwiza amafaranga y’amakorano kuko hari abandi bantu barindwi Polisi iherutse gufatira mu turere dutandukanye bafite cyangwa bakwirakwiza ariya mafaranga; anaboneraho gushimira abaturage babigizemo uruhare, bagatanga amakuru ku gihe kandi yizewe kugira ngo bariya bose bafatwe.

CIP Bonaventure Karekezi avuga ko bisa n’aho byabaye ibisanzwe muri kariya gace ko abantu bakwirakwiza amafaranga y’amakorano kuko hari abandi bantu barindwi Polisi iherutse gufatira mu turere dutandukanye tw'Uburengerazuba.


Kugeza ubu abafashwe bose bagejejwe mu bugenzacyaha.


Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!