Tariki 29 Kamena 2018 isize nta karere na kamwe kadafite komite nyobozi!

 Inshamake   Nyuma yo kwegura kw’abayobozi b’uturere dutandukanye mu gihugu ku mpamvu zabo bwite, abandi bakirukanwa kubera amakosa bakoze tugasigara tuyoborwa n’abayobozi b’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu hakozwe amatora muri utwo turere, yo kuzuza komite nyobozi ku bari bafite inzego zituzuye.

Tariki 29 Kamena 2018 isize nta karere na kamwe kadafite komite nyobozi!

 Inshamake   Nyuma yo kwegura kw’abayobozi b’uturere dutandukanye mu gihugu ku mpamvu zabo bwite, abandi bakirukanwa kubera amakosa bakoze tugasigara tuyoborwa n’abayobozi b’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu hakozwe amatora muri utwo turere, yo kuzuza komite nyobozi ku bari bafite inzego zituzuye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu Karere ka Rusizi, Kayumba Ephrem wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, akaba yari umaze umwaka n’Amezi abiri ari Gitifu wa Nyamasheke, yatorewe gusimbura Harerimana Frederic weguye mu minsi ishize; uyu Meya mushya yavukiye i Nyamasheke ariko yinjiye mu bahatanira kuyobora Akarere ka Rusizi nk’Umujyanama uhagariye Umurenge wa Muganza muri Rusizi, ari naho atuye.

Kayumba Ephrem wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi.


Mu karere ka Nyagatare; abajyanama batoye Mushabe Claudian nk’Umuyobozi w’Akarere, atsinze Rukundo Mike ku 246 undi agira amajwi 23, akaba yasimbuye Mupenzi George weguriye rimwe na Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare, ku wa 30 Gicurasi 2018, naho Rurangwa Steven atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, mu gihe Murekatete Julliet yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Murekatete Julliet ubwo yarahiriraga kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyagatare.


Mu karere ka Huye; Umuyobozi w’Akarere yabaye Sebutege Ange, mu gihe Kamana André yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Kankesha Annonciata ashingwa imibereho myiza y’abaturage.

Kuva tariki 29 Kamena 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Huye mu majyepfo y'u Rwanda yabaye Sebutege Ange.


Mu Bugesera ho Mutabazi Richard umenyerewe mu mikino aho yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, akanayobora ikigo cyitorezwamo abasiganwa ku magare giherereye i Musanze niwe watorewe kuyobora aka Karere nyuma y’igihe yari amaze akayobora mu buryo bw’agateganyo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu aba Umwali Angelique, naho Imanishimwe Yvette  atorwa ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza. 

Richard Mutabazi watorewe kuyobora Bugesera ari kumwe n'abazaba bamwungirije bafatanya kugera ku mihigo biyemeje.


I Gicumbi hatowe Ndayambaje Felix ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu aba Nteziryayo Anastase wari umaze  imyaka 12 ari gitifu w’Umurenge wa Gatebe, naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aba Elizabeth Mujawamariya.

Uhereye ibumoso ni Elizabeth Mujawamariya, Ndayambaje Felix na Nteziryayo Anastase batorewe kuba muri Komite nyobozi y'Akarere ka Gicumbi.


Mu karere Nyabihu ; abajyanama batoye Mukandayisenga Antoinette ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu aba HABANABAKIZE J Claude, naho Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aba Simpenzwe Pascal.

Mukandayisenga Antoinette ni we watowe ku mwanya w’Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw'u Rwanda.


Ni mu gihe mu karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier ari we watorewe umwanya wo kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.
 

Gashema Janvier watorewe umwanya wo kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwa Nyaruguru.
Abajyanama batoye Mushabe Claudian nk’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, anahita arahirira kuzuza inshingano ze neza.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!