Tuzaburiki yasanzwe yishwe akuwemo amaso, babiri bakekwaho icyo cyaha batabwa muri yombi!

 Inshamake   Abagabo babiri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho gutega mugenzi wabo basangiraga mu kabari bakamwica, ndetse bakanamukuramo amaso.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2020, amakuru avuga ko nyakwigendera Tuzaburiki Patrick w’imyaka 30 umurambo we wasanzwe mu muhanda werekeza iwe yishwe atewe ibyuma n’amaso bayamukuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Musonera Emmanuel, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko hahise hatabwa muri yombi abagabo babiri basangiraga nawe kuko ngo banasanganywe amaraso ku myenda.

Musonera yagize ati

Twasanze umurambo we uri ku muhanda bigaragara ko yakuwemo amaso anateragurwa ibyuma, abakekwaho gukora icyo cyaha bafashwe kandi mu gufatwa ni uko aribo basangiraga mu masaha ya mbere tukaba twabasanganye ibimenyetso by’amaraso yabatarukiye ku myenda tubihuza n’amasaha dukeka ko aribo ubwo iperereza rizabigaragaza.

Uyu muyobozi yavuze ko basaba abaturage gutanga amakuru ku bibazo bitunguranye bigaragara aho batuye n’ibindi babona bishobora kuba bigakumirwa hakiri kare.

Ni mu gihe Nyakwigendera Tuzaburiki asize umugore umwe n’umwana umwe; umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Ngarama gukorerwa isuzumwa mu gihe abakekwaho kumwica uko ari babiri bafungiye kuri Station ya RIB ya Mugera mu gihe iperereza rikomeje.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!