Amateka y’igikombe cy’Isi  kuva gitangiye kugeza magingo aya.

 Inshamake   Muri uyu mwaka wa 2018 igikombe cy’Isi, kigiye gukinwa ku nshuro ya 22, icy’uyu mwaka kizabera mu Burusiya, hari benshi bagiye bifuza kumenya amateka yacyo, kumenya ibihugu byacyitabiriye …, Ni muri urwo rwego twabazaniye amateka yaranze igikombe cy’Isi dore ko cyatangiye mu mwaka wa 1930.

Amateka y’igikombe cy’Isi  kuva gitangiye kugeza magingo aya.

 Inshamake   Muri uyu mwaka wa 2018 igikombe cy’Isi, kigiye gukinwa ku nshuro ya 22, icy’uyu mwaka kizabera mu Burusiya, hari benshi bagiye bifuza kumenya amateka yacyo, kumenya ibihugu byacyitabiriye …, Ni muri urwo rwego twabazaniye amateka yaranze igikombe cy’Isi dore ko cyatangiye mu mwaka wa 1930.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Amateka y’igikombe cy’isi cya FIFA yatangiye mu mwaka wa 1930 igihe umuyobozi wa FIFA Jules Remit yafataga umwanzuro wo kuvugurura uburyo  bwari busanzwe buri ho dore ko bacyitaga (irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ),muri uwo mwaka amakipe 15 ni yo yonyine yabashije kwitabira iryo rushanwa. Nyuma y’icyo gihe amakipe yitabira igikombe cy’isi yajekugenda yiyongera aza kugera ku makipe 32 yatoranywaga mu bihugu 200 hirya no hino ku isi.


Mu myaka ya mbere y’uko bihinduka FIFA WORLD CUP,byitwaga irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru,umukino wa mbere wabaye mu mwaka wa 1872 wahuje Scotland n’Abongeleza muri Glasgow. Mu mwaka wa 1900 hashyizweho itsinda rishinzwe umukino w’amaguru mu bihugu byose ku isi( national football association), umukino wa mbere wabereye hanze y’ubwongeleza wahuje Uruguay na Argentine muri Mentevideo muri Kamena  umwaka 1902, izina rya rino rushanwa ryaje guhinduka, nuko icyari Irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (international Football Association) gihinduka Internation Olympic Sport(IOC),uko ibihe byagendaga bishira ni ko bagiye bakora amavugurura atandukanye kugeza ubwo mu mwaka wa 1930 Interanational Olympic Sport  yaje guhindura izina nyuma yo kongeraho Amateur byitwa FIFA( Federation International de Football Amateur) ari na ryo zina rikiri gukoreshwa muri kino gihe.
Imikino ya mbere y’igikombe cy’isi yahuje Ubufaransa na Leta zunze ubumwe za Amerika,umukino warangiye  Ubufaransa butsinze ibitego 4-1,undi mukino ni uwahuje Mexique n’Ububiligi umukino warangiye Mexique itsinze ibitego 3-0.igitego cya mbere mu mateka y’igikombe cy’isi cyatsinzwe na Lucien Laurent umusore wakiniraga ikipe y’igihugu cy’ubufaransa. Imikino y’igikombe cy’isi byaje kwemezwa ko izajya iba  rimwe mu myaka ine.uko ibihugu byagiye byakira kino gikombe cy’isi bikurikirana gutya:
1930: Uruguay,cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 18
1934: Italy , cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 17
1938: France, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 18
1942 ndetse na 1946 ntago igikombe cy’isi cyabaye kubera ko muri bino bihe isi yari mu ntambara ya kabiri.
1950: Brazil, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 22
1954: Switzerland, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 26
1958: Sweden, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 35
1962: Chile, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 32
1966: England, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 32
1970: Mexique, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 32
1974: Germany, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 38
1978: Argentine, cyitabiriwe n’amakipe 16 hakinwa imikino 38
1982: Spain, cyitabiriwe n’amakipe 24 hakinwa imikino 52
1986: Mexique, cyitabiriwe n’amakipe 24 hakinwa imikino 52
1990: Italy, cyitabiriwe n’amakipe 24 hakinwa imikino 52
1994: USA, cyitabiriwe n’amakipe 24 hakinwa imikino 52
1998: France, cyitabiriwe n’amakipe 32 hakinwa imikino 64
2002: Southern Japan, cyitabiriwe n’amakipe 32 hakinwa imikino 64
2006: Germany, cyitabiriwe n’amakipe 32 hakinwa imikino 64
2010: South Africa( ku nshuro ya mbere mu mateka cyari kibereye ku mugabane wa Africa), cyitabiriwe n’amakipe 32 hakinwa imikino 64
2014:  Brazil, cyitabiriwe n’amakipe 32 hakinwa imikino 64
2018: kizabera mu gihugu cy'u Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena kugeza 15 Nyakanga 2018.

Igikombe cy'isi cya 2018 kigiye kubera mu Burusiya.

Mu myaka ya mbere ya 1978 igikombe cy’isi cyagiye gikinirwa mu matsinda 4 buri tsinda rigizwe n’amakipe y’ibihugu ane,nyuma ya 1978,kuva mu 1982 kugeza mu mwaka wa 1994,igikombe cyakinirwaga mu matsinda 6 buri tsinda rigizwe n’amakipe y’ibihugu ane,kuva mu wa 1998 kugeza magingo aya,igikombe gikinirwa mu matsinda 8 buri tsinda ririmo amakipe y’ibihugu 4.

Uko amakipe yagiye yegukana igikombe cy’isi n’abatoza bari kumwe n’amakipe yatwaye igikombe bikurikira na gutya.

Iyi mbonerahamwe irerekana,umwaka igikombe cyabereyeho,igihugu cyakiriye igikombe,igihugu cyatwaye igikombe ndetse n'umutoza wari kumwe n'ikipe.

 

Umwaka,

igihugu cyakiriye igikombe cy’isi,

igihugu cyatwaye igikombe,  

 Umutoza wari kumwe n’ikipe

 

1930

Uruguay

Uruguay

Alberto Suppici

1934

Italy

Italy

Vittorio Pozzo

1938

France

Italy

Vittorio Pozzo

1950

Brazil

Urguay

Juan López Fontana

1954

Switzerland

Germany

Sepp Herberger

1958

Sweden

Brazil

Vicente Feola

1962

Chili

Brazil

Aymoré Moreira

1966

England

England

Alf Ramsey

1970

Mexique

Brazil

Mário Zagallo

1974

Germany

Germany

Helmut Schön

1978

Argentine

Arigentine

César Luis Menotti

1982

Sweden

Italy

Enzo Bearzot

1986

Mexique

Argintine

Carlos Bilardo

1990

Italy

Germany

Franz Beckenbauer

1994

USA

Italy

Carlos Alberto Parreira

1998

France

France

Aimé Jacquet

2002

South Korea Japan

Brazil

Luiz Felipe Scolari

2006

Germany

Italy

Marcello Lippi

2010

South Africa

Spain

Vicente del Bosque

2014

Brazil

Germany

Joachim Löw

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Audace Nshimirimana

Nuko Muzaduhigire Amateka Ya Fc Barcelona