Twitter yakoze amavugurura mashya k’urubuga rwa twitter.

 Inshamake   Twitter yatangaje ko byibuze buri munsi konti zigera kuri miliyoni ari zo zifungwa kubera uburyo bene zo bazikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho akenshi usanga abantu bifashisha uru rubuga rwa twitter mu gusakaza amakuru y’ibinyoma, ubujura, n’ibindi byaha bikorerwa kuri enterineti.

Twitter yakoze amavugurura mashya k’urubuga rwa twitter.

 Inshamake   Twitter yatangaje ko byibuze buri munsi konti zigera kuri miliyoni ari zo zifungwa kubera uburyo bene zo bazikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho akenshi usanga abantu bifashisha uru rubuga rwa twitter mu gusakaza amakuru y’ibinyoma, ubujura, n’ibindi byaha bikorerwa kuri enterineti.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Urubuga rwa twitter rukurikirwa n’abantu benshi batandukanye ruherute gutangaza ko rumaze kwiyamwa inshuro zigera kuri ebyiri aho abantu bifashisha uru rubuga mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma yiganjemo kubeshya n’ibindi byaha bishamikiyeho, The Washington Post yatangaje ko urubuga rwa twitter, facebook, na google zagiye zifashishwa n’abantu benshi mu bikorwa byo gusakaza amakuru y’ibinyoma, ibi byagiye bikomeza gukwirakwizwa hirya no hino  ku bantu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kugaragaza ko twitter yifashishijwe mu gihugu cy’uburusiya mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu, aho abantu batandukanye bifashishije uru rubuga mu gushaka amajwi y’uwagombaga gutsindira kuyobora igihugu cy’u Burusiya, mu buryo butandukanye bwagiye bwifashishwa, habayemo gufungura konti zifashishijwe mu bikorwa byo gushaka amajwi y’uwagombaga kuyobora u Burusiya  dore ko ari rwo rubuga ruhurirwaho n’abantu benshi batandukanye bakomeye cyane harimo ibyamamare bitandukanye n’abayobozi bakuru bibihugu cyo kimwe n’abandi baherwe bafite inganda zikomeye kw’isi, abakoresha twitter bagiye babona amakuru atandukanye yacicikanaga kuri konti zagiye zifungurwa (fake accounts) mu rwego rwo gushakira amajwii abakandida bahatanira ga umwanya wa perezida w’igihugu cy’u Burusiya.

Del Harvey yagize ati" free expression ntago ihagije neza kugira ngo abantu biyumvemo kuba batekanye neza".


Twitter yari isanzwe yifashisha uburyo bwihariye buzwi nka free expression gusa yatangaje ko ubu buryo butari butunganyije neza ari na yo mpamvu abantu benshi bagendaga bakorera ibyaha kuri uru rubuga rwa twitter, nyuma y’ibyo byose byagiye bigaragara, twitter yatangaje ko yahinduye ubu buryo bwa ( free expression) mu rwego rwo gukumira ibyaha  bikorwa hifashishijwe uru rubuga.


Twitter yatangaje ko mu myaka ishize abantu babarirwa muri miliyoni 336 bakoresheje  uru rubuga, gusa icyateye inkeke nuko hari abagiye bifashisha uru rubuga mu gusakaza amakuru atari ukuri aho hari n’abagiye bifashisha uru rubuga mu bikorwa by’ubujura. Abo bose twitter itangaza  ko uburyo bushya bwashyizweho buzifashishwa mu kugaragaza imyirondoro ya ny’iri konti ku rubuga rwa twitter (account privacy) buzafasha twitter kurinda no kurwanya abakora ibyaha bifashishije uru rubuga rwa twitter. Mu buryo butandukanye bugiye kujya bwifashishwa harimo n’ubwiswe Free speech bugiye kujya bwunganira ubwari busanzwe buzwi nka free expression mu rwego rwo kurushaho gukumira abakora ibyaha, twitter yatangaje ko ibi bizagira uruhare runini rwo kugabanya bene ibyo byaha cyo kimwe n’ibirego byakirwa ku byaha bitandukanye byagendaga bikorerwa kuri uru rubuga rukunzwe b’abantu benshi cyane ku isi harimo n’ibyamamare.

Umuyobozi wungirije muri company y’urubuga rwa  twitter,  Del Harvey yavuze kucyizere n’umutekano by’uburyo bushya bwashyizweho, aho yavuze ko company ya twitter igiye guhindura uburyo bwari busanzwe bujyanye n’iringaniza ryisanzuye  kuri  bose mu gukoresha uru rubuga (balancing free expression), aha yatangaje ko hagiye kujya hemererwa abujuje ibisabwa hakurikijwe ibyagenwe kugira ngo umuntu yemererwe gutunga konyi kuri uru rubuga(potential for free expression), Del Harvey yatangaje ko ubu buryo buzagira n’uruhare mu gukuraho konti yagaragaye ikoreshwa nabi k’urubuga rwa twitter,  Del Harvey yavuze ko free speech na yo ari uburyo buzifashishwa mu kurinda no kurwanya imvugo nyandagazi zajyaga zikoreshwa kuri uru rubuga kugira ngo abantu bage bakurikirana amakuru meza kandi afite ukuri. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!