Twizeyimana yafatanywe magendu y’ibiro 100 by’ifumbire nyongeramusaruro yagenewe abahinzi!

 Inshamake   Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera, yafashe umugabo witwa Twizeyimana Theoneste w’imyaka 40 ari kuri moto ifite icyapa RC 169 P itwaye ifumbire nyongeramusaruro ibiro 100 ayikuye mu karere ka Kayonza ayijyanye mu karere ka Ngoma.

Twizeyimana yafatanywe magendu y’ibiro 100 by’ifumbire nyongeramusaruro yagenewe abahinzi!

 Inshamake   Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera, yafashe umugabo witwa Twizeyimana Theoneste w’imyaka 40 ari kuri moto ifite icyapa RC 169 P itwaye ifumbire nyongeramusaruro ibiro 100 ayikuye mu karere ka Kayonza ayijyanye mu karere ka Ngoma.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko  uyu mugabo  yafashwe ubwo Polisi yari iri mu mukwabu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano wo gusaka abakora bakanacuruza inzoga zitemewe.

 

CIP Hamdun Twizeyimana yagize ati

Polisi ikorera mu murenge wa Remera ubwo yari iri muri iki gikorwa cyo gusaka izi nzoga zitemewe, nibwo mu masaha ya saa tatu z’igitondo babonye iyo moto ihanyuze ipakiye ibintu barayihagarika basanga ipakiye iyo fumbure babajije  uwari uyitwaye  aho akuye iyo fumbire n’aho ayijyanye abura ubusobanuro niko guhita bamufata.

 

Twizeyimana Theoneste   wahise ashyikirizwa ubuyobozi ngo akurikiranwe, yavuze ko iyi fumbire yayikuye mu karere ka Kayonza  ari naho atuye akaba ngo yari ayishyiriye abahinzi bahinga amatunda muri ako karere ariko ntiyagaragaza abo yayiguze nabo cyangwa  abayimuhaye.

Ku myaka 40 y'amavuko, Twizeyimana Theoneste w'i Kayonza avuga ko iyo fumbire yari ayishyiriye abahinzi b'i Ngoma ariko ntagaragaze abo yayiguze nabo cyangwa  abayimuhaye. 

CIP Twizeyimana avuga ko iyi fumbire abaturage baba bayihawe na leta ngo ibafashe kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo batemerewe kuba bayigurisha kimwe n’uko nta mucuruzi wemerewe kuyicuruza atabifitiye uburenganzira.

 

Yagize ati

Iriya  fumbire leta iyiha  abahinzi kugira ngo ibafashe kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo, umuturage ufashwe ayigurisha  arahanwa, noneho byagera ku wagiye ayigura akayipakira akazayigurisha mu buryo bwa magendu arabihanirwa  nk’abandi bose  bacuruza ibicuruzwa bya magendu byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.  Niyo mpamvu habaho ba rwiyemezamirimo bayirangura bazwi na leta bakayizana hafi y’abaturage ariko nabo bakagira amabwiriza yo kutarenza igiciro leta iba yarashyizeho.

CIP Hamdun Twizeyimana uvugira Polisi mu Burasirazuba avuga ko  umuturage wagiye agura ifumbire nyongeramusaruro, akayipakira akazayigurisha mu buryo bwa magendu abihanirwa  nk’abandi bose  bacuruza ibicuruzwa bya magendu.

Yakomeje agira inama abagenerwa iyi fumbire, abacuruzi kimwe n’undi wese wifuza inyungu z’umurengera agacuruza iyi fumbire  kubireka kuko nta cyiza cyabyo iyo abifatanwe bimugusha mu gihombo, asoza asaba buri wese kurwanya ubucuruzi bwa magendu kuko bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu n’ iterambere ryacyo kuko imisoro iba inyerejwe ariyo igihugu gikoresha mu guteza imbere abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!