U Rwanda rwatwaye imidari 4 harimo n’uwa zahabu!

 Inshamake   Mu mikino nyafurika yo gusiganwa ku magare “Africa Road Championships” yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rutwaye imidari ine (4) harimo n’uwa zahabu umwe.

U Rwanda rwatwaye imidari 4 harimo n’uwa zahabu!

 Inshamake   Mu mikino nyafurika yo gusiganwa ku magare “Africa Road Championships” yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rutwaye imidari ine (4) harimo n’uwa zahabu umwe.

Kuri uyu kane tariki 14 Gashyantare 2018, wari umunsi wa mbere w’iri siganwa, aho hari gukinwa isiganwa ryo “Gusiganwa n’ibihe mu ikipe (Team Time Trial)” aho amakipe ahagarariye ibihugu 22 byitabiriye iri rushanwa ari gukora urugendo ruva kuri Gare ya Kicukiro rukagera mu mujyi wa Nyamata mu Bugesera bakongera bakagaruka.


Mu gitondo hatangiye amakipe y’abakiri bato u Rwanda rwanitwayemo neza, mu bahungu n’abakobwa kuko hose rwahabonye imidari, aho ikipe y’abakobwa bakiri bato igizwe na MUSHIMIYIMANA Samantha, IRAKOZE NEZA Violette na NZAYISENGA Valantine niyo ya mbere yabonye umudari wa zahabu, aho basiganwaga ku ntera y'ibilometero 18.6, ikipe y’u Rwanda ikaza ari iya mbere ikoresheje iminota isaga 36 (36’06”44), ikurikirwa n’ikipe y’Abarundikazi.


Ikipe y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore/abakobwa bakuru igizwe na INGABIRE Beatha, MANIZABAYO Magnifique, TUYISHIMIRE Jacqueline yaje ku mwanya wa gatatu yegukana umudari wa ‘Silver’, aha abasiganwa bakoze urugendo rw’ibilometero 40, ikipe y’u Rwanda iba iya gatatu ikoresheje 01h09’42”92, isigwa igihe kirenze iminota irindwi “07’04”32″ na Ethiopia yabaye iya mbere, ndetse na Eritrea yabaye iya kabiri.


Ni mu gihe ikipe y’abasore bakiri bato igizwe na NKURUNZIZA Yves, NZAFASHWANAYO Jean Claude, na GAHEMBA Barnabé yabaye iya kabiri yegukana umudari wa “Bronze”.
Muri iki kiciro abasiganwa bakoze urugendo rw’ibilometero 18.6, ikipe y’u Rwanda iba iya kabiri ikoresheje iminota irenga 26 (26’56”28), ikaba yasizwe amasegonda 49 gusa (49”16) na Eritrea yabaye iya mbere itwara umudari wa zahabu, naho Namibia iba iya gatatu.


Ikipe y’abagabo/abasore bakuru n’abatarengeje imyaka 23 yari igizwe na NSENGIMANA Jean Bosco, ARERUYA Joseph, NIYONSHUTI Adrien, abakinnyi bakomeye mu Rwanda nayo yabaye iya kabiri yegukana umudari wa “Silver”.


Muri iki kiciro basiganwe nabo ibilometero 40, Eritrea iba iya mbere ikoresheje iminota 51 (51’28”28) yegukana umudari wa zahabu, u Rwanda rwayikurikiye yarurushije amasegonda 17 gusa (17”20), naho Algeria yabaye iya gatatu yasizwe n’iya mbere amazegonda 46 (46”87).

Ikipe y’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 yari igizwe na NSENGIMANA Jean Bosco, ARERUYA Joseph, NIYONSHUTI Adrien.

 

Ibihugu 22 bya Afurika bihagarariwe muri  iyi shampiyona ya Afurika ni; u Rwanda rwakiriye amarushanwa, Algerie, South Africa, Ethiopia, Nigeria, Swaziland, Seychelles, Eritrea, Namibia, Djibouti, Ile Maurice, Benin, Kenya, Burkina Faso, Ghana, Zambia Sudan, Uganda DR Congo, Maroc, Egypt, n’u Burundi.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!