Ubushyuhe bwabaye urwitwazo ku Banyarwanda mu mikino izwi nka "Commonwealth Games"!

 Inshamake   Mu mikino ya Commonwealth Games yaberaga Gold Coast muri Australia amakipe yaserutse ahagarariye u Rwanda atashye nta mudari n’umwe atahanye, ahubwo barataha batuzuye kuko hari n’uwatorotse muri bo, mu gihe bavuga ko ubushyuhe ariyo ntandaro.

Ubushyuhe bwabaye urwitwazo ku Banyarwanda mu mikino izwi nka "Commonwealth Games"!

 Inshamake   Mu mikino ya Commonwealth Games yaberaga Gold Coast muri Australia amakipe yaserutse ahagarariye u Rwanda atashye nta mudari n’umwe atahanye, ahubwo barataha batuzuye kuko hari n’uwatorotse muri bo, mu gihe bavuga ko ubushyuhe ariyo ntandaro.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iyi mikino yasojwe kuri iki cyumweru, aho mu banyarwanda uwari usigaye gukina bwa nyuma yari Alexis Nizeyimana muri Marathon (42Km) ariko  ntiyashoboye kurangiza, aho yemeje ko ubushyuhe bwamubereye imbogamizi kandi yari yatangiye neza, aza kuviramo ku kilometer cya 36 (36Km) ubwo ngo yumvaga umubiri wanze burundu, mu gihe mu bakinnyi 25 hashoje 17 gusa.


Nizeyimana ati:“Twageze muri competition ngifite ikizere, kugera muri demi marathon ya mbere nari meze neza, ariko tumaze kuyirenga nagize ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi numva umubiri wanjye urimo uruma, haranshyuhira cyane noneho ngira n’ikibazo cy’inkweto nakoreshaga nazo ziranshyuhira nsukamo amazi biranga, umwuka wari ushyushye cyane birangora cyane umubiri uranga. Aha hari hashyushye birenze wagira ngo ni mu muriro.”

Alexis Nizeyimana muri Marathon (42Km) ntiyashoboye kurangiza, aho yemeje ko ubushyuhe bwamubereye imbogamizi.

Aha muri Marathon uwa mbere yabaye Shelley Michael wo muri Australia wakoresheje 2h16min46sec akurikirwa na Munyo Solomon wo muri Uganda wakoresheje 2h19min02sec.


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo iyi mikino yasojwe, abagize ikipe y’u Rwanda bose hamwe basoje nta mudari n’umwe begukanye, aho mu kwiruka 5.000m, Sugira James yabaye uwa 7 akoresheje 14’03”51, Tuyishimire Christophe aba uwa 14 akoresheje 14’39”29 mu bakinnyi 17, naho ku wa gatandatu ubwo abasiganwa ku magare bari bitezweho kugira uwo begukana nabo byaranze, kuko Jean Claude Uwizeye niwe wahanyanyaje aba uwa 21 mu bagabo basiganwa ku muhanda.

Imikino ya Commonwealth Games yaberaga muri uyu mwaka wa 2018 yabereye ahitwa Gold Coast muri Australia. 

Muri bagenzi be batanu bari bahagarariye u Rwanda, Valens Ndayisenga na Jean Paul Rene Ukiniwabo ntibabashije kurangiza isiganwa, mu gihe Didier Munyaneza yabaye uwa 23, Bonaventure Uwizeyimana aba uwa 24, naho Joseph Areruya aba uwa 37, ni mu gihe mu magare nanone mu bagore Beatha Ingabire na Magnifique Manizabayo bombi ntibigeze babasha kurangiza isiganwa rya 112Km.


Muri Beach Volleyball Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu bari bahagarariye u Rwanda batsinzwe imikino ibiri bakinnye na New Zealand ndetse na Vanuatu hombi seti ebyiri ebyiri ku busa, bavamo nta mudari, mu gihe mu gusiganwa ku maguru mu bagore Nishimwe Beata muri 1 500m ntiyarangije isiganwa, naho Salome Nyirarukundo muri 10 000m we yafashe umwanya wa 11.

Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu bari bahagarariye u Rwanda muri Beach Volleyball batsinzwe imikino ibiri ku ikubitiro.


Mu guterura ibiremereye mu bamugaye Vedaste Niyonzima yateruye ibiro 142 ntiyabirenza aba uwa cyenda (9). Uwamutozaga Jean Paul Nsengiyumva we yahise atoroka, bikiaba biteganijwe ko abagize ikipe y’u Rwanda barava muri Australia kuri uyu wa kabiri tariki 17 Mata batashye amara masa, aho muri rusange bose batangaza ko bananiwe kwitwara neza kubera ikirere gishyushye bikabije cy’aho bakiniraga hazwi nka Gold Coast muri Australia kuko ari hafi y’inyanja.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!