Uganda yamuritse igifaru cy'intambara cyakorewe imbere mu gihugu

 Inshamake   Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda yatangaje kuri Twitter ko bakoze igifaru bise 'Chui'.

Uganda yamuritse igifaru cy'intambara cyakorewe imbere mu gihugu

 Inshamake   Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda yatangaje kuri Twitter ko bakoze igifaru bise 'Chui'.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibyatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, aho kuri Twitter yashyizeho amafoto avuga ko ari ay'imodoka y'umutamenwa y'intambara ya mbere ikorewe muri icyo gihugu, nk’uko BBC yabyanditse.

 

Yavuze ko iyo modoka yaherewe uko izaba imeze(forme) inakorerwa muri Uganda, ariko ntiyavuga ibiyiranga mu mikorere yayo n'igiciro cyayo.

 

Iyo modoka yabatijwe 'Chui',  ijambo ry'Igiswayile rivuga 'Ingwe'  yakozwe bisabwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Iki gifaru cyiswe 'Chui' cyakorewe muri Uganda bisabwe na Perezida Museveni.

Mu mwaka ushize, igisirikare cya Uganda cyagize uruhare mu bikorwa byibasiye abigaragambyaga mu murwa mukuru Kampala, nyuma y’uko Bobi Wine wiyamamarizaga kuba Perezida atawe muri yombi, ndetse abayobozi ba Uganda bashyigikira ikoreshwa ry'amasasu nyamasasu, bavuga ko polisi n'igisirikare bari bahanganye n'imidugararo mu gihugu.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!