Umudage Gabriele Czmok - Hahk na bagenzi be basubijwe amafaranga n’ibikoresho bibiwe i Rubavu!

 Inshamake   Saa saba z’amanywa ku wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 nibwo ba mukerarugendo bari mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi berekeza ku mupaka uzwi nka Petite Barière bibwe amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bari bafite mu modoka yabo, bakaba babisubijwe nyuma yo gufatwa bashimira Polisi y'u Rwanda.

Umudage Gabriele Czmok - Hahk na bagenzi be basubijwe amafaranga n’ibikoresho bibiwe i Rubavu!

 Inshamake   Saa saba z’amanywa ku wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 nibwo ba mukerarugendo bari mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi berekeza ku mupaka uzwi nka Petite Barière bibwe amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bari bafite mu modoka yabo, bakaba babisubijwe nyuma yo gufatwa bashimira Polisi y'u Rwanda.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ubu bujura bwakorewe umudage witwa Gabriele Czmok - Hahk  arikumwe  na bagenzi be babiri n’abanya-Uganda babiri.

 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo banyamahanga bari mu bikorwa byabo by’ubukerarugendo,  bageze mu mujyi wa Rubavu bashaka gufotora bahagarika imodoka barimo barasohoka basigamo bimwe mu bikoresho bifashisha mu gufata amashusho no kuyatunganya, hamwe n'imfunguzo z’imodoka ndetse n’amafaranga atandukanye yiganjemo  amadovise.

 

Bakimara kwibwa bahise batanga amakuru kuri Polisi, itangira gushakisha ababitwaye mu masaha make hahise hafatwa abantu bane ndetse n’ibyo bari batwaye barabifatanwa.

 

CIP Karekezi yagize ati

Bikimara kumenyekana twafatanyije n’abaturage baduhaga amakuru dutangira ibikorwa byo gushaka abo bajura, abagera kuri bane bahise bafatwa ndetse banafatanwa ibyo bari batwaye byose.

 

CIP Karekezi yashimiye abaturage bo mu murenge wa Gisenyi ubufatanye bagaragaje kugira ngo bariya bantu bafatwe, abakangurira gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

 

Yagize ati

Abaturage bo mu tugari tune (4) two mu murenge wa Gisenyi bagaragaje ubufatanye mu gikorwa cyo gushaka bariya bajura, bahaye amakuru abapolisi bituma bafatwa vuba kandi bagifite ibyo bari batwaye.

 

Abanyamahanga bakimara kumenya ko ibikoresho byabo byabonetse bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yihutiye kubatabara ndetse ibikoresho byabo igashobora kubigarura byose uko byakabaye.

 

Abafashwe uko ari bane bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

 

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga igihano ku cyaha cyo kwiba mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!