Umuforomokazi yibye uruhinja ngo aruhe nyinawabo umaze imyaka 17 yarabuze urubyaro!

 Inshamake   Umufasha w'abaganga(umuforomo) yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa kwiba umwana w'uruhinja ngo amuhe nyinawabo ('tante'/'aunt') umaze imyaka 17 atarabona urubyaro.

Umuforomokazi yibye uruhinja ngo aruhe nyinawabo umaze imyaka 17 yarabuze urubyaro!

 Inshamake   Umufasha w'abaganga(umuforomo) yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa kwiba umwana w'uruhinja ngo amuhe nyinawabo ('tante'/'aunt') umaze imyaka 17 atarabona urubyaro.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uwo muforomo wo mu gihugu cya Pakistani, yatwaye urwo ruhinja rw'umukobwa hashize akanya gato ruvutse, rukuwe ku bitaro byo mu ntara ya Balochistan, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'igihugu, aho ku ikubitiro umuryango w'uwo mubyeyi ntabwo wari wamenye ko umwana wabo yaburiwe irengero kuko nta wari wahishuriye uwo mubyeyi ko yibarutse impanga, gusa icyo umuryango we wari wamenye ni uko ubwo nyina w'urwo ruhinja  yagaruraga ubwenge amaze kubyara yabajije "aho undi mukobwa ari", nk'uko umugabo uvukana n'umugabo we yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.


Ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, nibwo Abdul Hamid yajyanye ku bitaro uwo mugore wari ugiye kubyara witwa Jamila Bibi, amujyana ku bitaro byo mu karere ka Loralai, biri ku ntera igera hafi kuri kilometero 60 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwo mu cyaro batuyemo, nkuko polisi ibivuga, ari nabwo nyuma yo kubyara, umuryango wa Jamila Bibi wahawe uruhinja rumwe rw'umukobwa ndetse usabwa kujyana umurwayi mu rugo kuko yari ameze neza.

Umubyeyi witwa Jamila Bibi, yari yajyanywe ku bitaro byo mu karere ka Loralai, ari naho yaje kwibwa umwana w'umukobwa yari amaze kwibaruka.


Mu minsi igera kuri ibiri yakurikiyeho, Jamila Bibi yagumye ameze nk'utaragarura ubwenge neza, kandi muri icyo gihe indi mpanga yari yatahanye yaje gupfa, nuko amaze kugarura ubwenge neza uwo mubyeyi wari ubyaye bwa mbere aza guhishura ikintu cyumije abo mu muryango we.


Abdul Hamid yabwiye BBC ati

Ku wa gatanu, ubwo Bibi yari agaruye ubwenge, yabajije aho undi mukobwa we ari. Twahise twumirwa.


Gutabwa muri yombi


Avuga kuri iki kibazo, Jahangir Shah, umwe mu bayobozi b'ibiro bya polisi by'i Loralai yagize ati:


Nyuma yaho Abdul Hamid atangiye ikirego, twataye muri yombi umufasha wa muganga wari uri ku kazi muri icyo cyumba cyo kubyariramo muri iryo joro, nuko aratujyana atugeza neza neza aho uwo mwana yari ari. Yari yafashijwe n'abandi babiri bakorana mu kwiba uwo mwana bamukura mu bitaro, amuha nyinawabo umaze imyaka 17 ashatse umugabo ariko akaba atarabona umwana(urubyaro). Uwo muforomo yatubwiye ko nyinawabo yari amaze igihe ashaka bikomeye umwana wo kurera.


Kugeza ubu Polisi yamaze guta muri yombi abo bagore bose uko ari bane barimo umuforomo na bagenzi be babiri ndetse n'uwo nyina wabo, mu gihe umuryango w'uwo mubyeyi wo wamaze gusubizwa umwana wabo, utaritwa izina, ni mu gihe kandi abayobozi begetse ibyo byabaye ku mikorere idahwitse irimo nko kuba nta buryo buhari bwo gushyira ikimenyetso ku bana bamaze kuvuka, ndetse no kujenjeka mu bice byo gusohokeramo uva ku bitaro.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!