Umuhanzi w’umunyatanzaniya, Diamond Platnumz yatawe muri yombi!

 Inshamake   Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania umaze kubaka izina mu bakora umuziki muri Afurika, Diamond Platnumz yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gushyira ku mugaragaro amashusho ’yangiza umuco’.

Umuhanzi w’umunyatanzaniya, Diamond Platnumz yatawe muri yombi!

 Inshamake   Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania umaze kubaka izina mu bakora umuziki muri Afurika, Diamond Platnumz yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gushyira ku mugaragaro amashusho ’yangiza umuco’.

Ibi ni  ibyatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu aho yavuze ko uyu muhanzi yafunzwe aryozwa gukwirakwiza amashusho yica umuco w’igihugu.


Harrison Mwakwembe yagize ati:"….nk’uko mubyibuka twemeje itegeko rigena ibigomba gutambuka mu itumanaho rusange mu minsi ishize, ubu twamaze guta muri yombi umuririmbyi w’icyamamare Diamond, kubera gushyira amashusho atemewe ku mbuga nkoranyambaga."

Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe yavuze ko Diamond yafunzwe akurikiranyweho gukwirakwiza amashusho yica umuco w’igihugu.


Diamond watawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018, arimo gukurikiranwa na Polisi nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yashyize ku rubuga rwe rwa SnapChat video imugaragaza asomana umunwa ku wundi n’umukobwa w’umuzungu. 


Minisitiri Harrison Mwakwembe yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko Diamond Platnumz agiye kubanza gukorerwa dosiye hanyuma hakarebwa uburyo yashyikirizwa urukiko, aho hari n’amakuru aturuka mu bantu batandukanye banditse iby’ifungwa rya Diamond ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko uyu muhanzi yatawe muri yombi agiye gusura Zari bahoze babana wari umaze iminsi amushinja kutita ku bana babyaranye, n'ubwo nawe ari mu bashobora gukurikiranwa.

Diamond yatawe muri yombi agiye gusura Zari bahoze babana unamushinja kutita ku bana babyaranye, gusa nawe ari mu bashobora gukurikiranwa.


BBC ikaba yatangaje ko nyuma y’ifatwa rya Diamond, Polisi ya Tanzania ikomeje gushakisha undi muririmbyi witwa Nandy na we ushinjwa kwangiza umuco abinyujije mu mashusho yasohoye, ni mu gihe mu bandi bikomwe n’abadepite ku kibazo cy’abasakaza amafoto n’amashusho yica umuco, hagarutsweho izina rya Zari n’abambari be, itsinda rya Shilole rimurwanirira mu gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu n’abamurwanirira, n’abandi.

Wema Sepetu n’abamurwanirira nabo ni bamwe mu bashinjwa na Leta kwica umuco aho nawe ashobora gukurikiranwa.


Diamond atawe muri yombi amaze iminsi mu bindi bibazo by’indirimbo ze ebyiri zari muri 13 zahagaritswe na Leta ya Tanzania kubera kwamamaza amashusho y’urukozasoni, aho ibi byakozwe nyuma y’aho Perezida Magufuli anenze ibigaragara mu mashusho y’abahanzi bo muri icyo gihugu.

Umuririmbyikazi Nandy ngo niwe ukurikiraho aho Minisitiri Harrison Mwakwembe yemeje ko ari we ukurikiraho gutabwa muri yombi.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!