Umukinnyi w’umunyarwanda Mutabazi Yves yaburiwe irengero

 Inshamake   Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yari asanzwe akinira ikipe ya Al Jazira SC.

Umukinnyi w’umunyarwanda Mutabazi Yves yaburiwe irengero

 Inshamake   Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yari asanzwe akinira ikipe ya Al Jazira SC.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Amakuru y’uko uyu musore yaburiwe irengero yatangiye gucicikana kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, gusa umuryango we wo uvuga ko amaze icyumweru kirenga yaraburiwe Irengero.


Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko iki kibazo cyanamaze gushyikirizwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE), aho yatangaje ko "yamenye amakuru y’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha."


Yakomeje igira iti

Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha.


Mutabazi Yves aburiwe irengero mu gihe yari amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwerekana ko ashobora kuba atamerewe neza, aho yanditse kuri ‘Instagram’ mu cyumweru gishize agaragaza ko akeneye umuntu wamufasha gutaha, mu gihe ubwo butumwa bwaje bukurikira ubundi yari yanditse asaba Perezida wa Repubulika kumufasha gutaha.


Mutabazi w’imyaka 27 ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19, ndetse yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21, akaba yarananyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.


Ni mu gihe mu Ugushyingo umwaka ushize yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!