Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yesheje umuhigo w’ibyo yemereye mu nama yabereye i New York muri Nzeri 2015.

 Inshamake   Mu nama yabereye I New York muri Nzeri 2015, Perezida KAGAME yemeye kohereza irindi tsinda ry’abapolisi mu kubungabuga umutekano mu gihugu cya Sudan y’amajyepfo none kuri uyu wa Gatatu umuhigo washyizwe mu bikorwa ubwo polisi y’igihugu yoherezaga  itsinda ry’abapolisi 160 mu gihugu cya Sudan y’amajyepfo mu butumwa bw’amahoro.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yesheje umuhigo w’ibyo yemereye mu nama yabereye i New York muri Nzeri 2015.

 Inshamake   Mu nama yabereye I New York muri Nzeri 2015, Perezida KAGAME yemeye kohereza irindi tsinda ry’abapolisi mu kubungabuga umutekano mu gihugu cya Sudan y’amajyepfo none kuri uyu wa Gatatu umuhigo washyizwe mu bikorwa ubwo polisi y’igihugu yoherezaga  itsinda ry’abapolisi 160 mu gihugu cya Sudan y’amajyepfo mu butumwa bw’amahoro.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi mu gihugu cya Sudan y’amajyepfo mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, abapolisi boherejwe higanjemo abapolisikazi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ( UN mission), abapolisi boherejwe muri Sudan bagiye mu bikorwa bisanzwe bikorwa bya UN MISSION gusa bazagira uruhare runini mu kurinda abagore, n’abakobwa bo muri kino gihugu cya Sudan ubusanzwe bahura n’akarengane mu ngeri zitandukanye.

Abapolisi bagera kuri 160, ni bo boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudan y’amajyepfo, u Rwanda nka kimwe mu bihugu bitanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi, rwohereje abapolisi mu gihugu cya Sudan y’amajyepfo bagiye mu butumwa buzamara umwaka umwe muri kino gihugu cya Sudan y’amajyepfo.

Igikorwa cyo kohereza abandi bapolisi mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudan bwemejwe  na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul KAGAME mu nama y’abakuru b’ibihugu yateranye mu mwaka wa 2015 aho u Rwanda rwashimiwe ubwitange n’uruhare rugira mu bikorwa by’ amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi.

Abapolisi bagera kuri 160 ni bo boherejwe muri Sudan y'amajyepfo        Photo by RNP

Abapolisi boherejwe mu butumwa babwiwe ko kurinda amutekano w’abantu bisaba  kwitanga mu rwego rwo gucungira umutekano no kurinda ubuzima bw’abaturage, basabwe kuzarangwa n’ikinyabupfura mu byo bagiye gukora mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’amajyepfo kandi bazarusheho kurangwa no gukorera hamwe aho basabwe kuzabana neza n’abaturage bo muri kino gihugu cya Sudan y’amajyepfo ndetse bazarangwe n’ibikorwa byiza  birimo “Umuganda” n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu ijambo rye, ACP Teddy RUYENZI yavuze ko bafashe igihe gihagije  cyo guhugura abapolisi ku bikorwa bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro kw’isi aho yatangaje ko mu gihe kingana n’umwaka bamaze bahugura abapolisi cyabasigiye byinshi birimo ubumenyi buhagije bwifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, yizeye ko ubutumwa buzagenda neza kandi abapolisi boherejwe bazatunganya neza inshingano bahawe.

Yakomeje avuga ko kuba ababyeyi, imiryango, ndetse n’igihugu muri rusange baragiriye igitsina gore icyizere ari ukubera ko bashoboye gukora ibyo bagenzi babo (abagabo)  bakora, byose bikaba birushaho kugenda neza cyane kubera leta y’u Rwanda iteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, u Rwanda rwagiye rugira uruhare mu bikorwa bitadukanye hirya no hino ku isi aho rwohereje abantu bagera 1120  mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye harimo igihugu cya Centre – Africa, Sudan y’amajyepfo ndetse no mu gihugu cya Haiti.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!