Umunya-Uganda n’umunyanya-Tanzania mu bahanzi bazasusurutsa ibirori by’igikombe cy’isi!

 Inshamake   Abahanzi babiri bakomoka mu karere ka Afrika y’iburasirazuba; Diamond Platinumz wo muri Tanzania na YKee Benda wo muri Uganda, batoranyijwe mu bahanzi ba Afurika bazasusurutsa ibirori bizaranga imikino y’igikombe cy’Isi izabera mu Burusiya muri Kamena 2018.

Umunya-Uganda n’umunyanya-Tanzania mu bahanzi bazasusurutsa ibirori by’igikombe cy’isi!

 Inshamake   Abahanzi babiri bakomoka mu karere ka Afrika y’iburasirazuba; Diamond Platinumz wo muri Tanzania na YKee Benda wo muri Uganda, batoranyijwe mu bahanzi ba Afurika bazasusurutsa ibirori bizaranga imikino y’igikombe cy’Isi izabera mu Burusiya muri Kamena 2018.

YKee Benda azaserukira Uganda mu gihe Diamond azahagararira Tanzania, dore ko Ykee Benda azwi cyane mu karere mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Farmer’ yakoranye na Sheebah ndetse na ’Muna Kampala’, mu gihe  Diamond bazafatanya guhagararira Afurika y’Uburasirazuba amaze kwamamara ku Isi.

Diamond umaze kwamamara ku isi yose nk'umuhanzi ukomeye, azahagararira Tanzania.


Ikinyamakuru Matooke Republic cyatangaje ko YKee Benda yemejwe nk’umuhanzi uzaserukira Uganda muri Werurwe 2018 ubwo Coca-Cola(ishami rya Uganda)[umuterankunga w’igikombe cy’Isi] yari mu bikorwa byo kwamamaza iri rushanwa rizabera mu Burusiya.

YKee Benda yemejwe nk’umuhanzi uzaserukira Uganda muri Werurwe 2018 ubwo Coca-Cola yari mu bikorwa byo kwamamaza iri rushanwa.


Mu bindi bihugu bya Afurika bizaba bifite abahanzi mu gikombe cy’Isi harimo Ethiopia, Mozambique na Afurika y’Epfo; aho uwitwa Sami Dan azahagararira Ethiopia mu gihe James azaserukira Mozambique.


YKee Benda agiye kuba umuhanzi wa kabiri mu mateka ya Uganda ugiye guserukira igihugu mu birori by’igikombe cy’Isi nyuma ya Jose Chameleone waririmbye mu cyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Muri Afurika y’Epfo mu 2010 mwaka wa 2010 ubwo Chameleone yaririmbaga mu birori by’igikombe cy’Isi.


Indirimbo y’igikombe cy’Isi uyu mwaka yaririmbwe na Jason Derulo ayita ‘Colors’, yakozwe abifashijwemo na Coca-Cola [umuterankunga mukuru], aho iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amashusho iyobowe na David Strbik mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ayal Kleinman muri studio ikomeye muri Amerika Warner Bros. Records.

Umunyamerika Jason Derulo niwe wakoze indirimbo yise ‘Colors’, ari nayo ndirimbo y’igikombe cy’Isi uyu mwaka.


Amakipe y’ibihugu 32 niyo azakina Igikombe cy’Isi, muri yo harimo ibihugu bya Afurika bitanu Senegal, Egypt, Morocco, Nigeria ndetse na Tunisia.
 

TANGA IGITEKEREZO


Nta gitekerezo!