Umunyakenya arakataje mu nzira zo kwegukana Zari wamaze gutandukana na Diamond!

 Inshamake   Nyuma y’aho umunyamidelikazi Zari Hassan atangaje ko urukundo rwe n’umuhanzi Diamond Platnumz rwari rumaze imyaka itatu rurangiye, ndetse akiyemeza guca inzira ze no kurera abana babyaranye ibindi akabishyira ku ruhande, kuri ubu umusore ukomoka muri Kenya akaba anaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Ringtone Apoko yiteguye guhoza uyu mugore ndetse inkwano ageze kure azegeranya .

Umunyakenya arakataje mu nzira zo kwegukana Zari wamaze gutandukana na Diamond!

 Inshamake   Nyuma y’aho umunyamidelikazi Zari Hassan atangaje ko urukundo rwe n’umuhanzi Diamond Platnumz rwari rumaze imyaka itatu rurangiye, ndetse akiyemeza guca inzira ze no kurera abana babyaranye ibindi akabishyira ku ruhande, kuri ubu umusore ukomoka muri Kenya akaba anaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Ringtone Apoko yiteguye guhoza uyu mugore ndetse inkwano ageze kure azegeranya .

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi yabitangiye nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa 14 Gashyantare 2018, umunsi wahariwe abakundana[Saint Valentin], Zari The Boss Lady yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye, ndetse ahita ajya kubana n’abana be muri Afurika y’Epfo no gutangira ubuzima bushya atari kumwe n’umugabo.

CaptionRington Apoko(ufashe ku nka) yatangiye gahunda yo kugura inka zo gukwa Zari, aho ku ikubitiro yaguze inka 42.


N’ubwo Zari ntacyo arabitangazaho, hari umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya wakajije umurego avuga ko agomba kumwegukana akamuhoza amarira yarize kubera Diamond, dore ko uyu muhanzi witwa Ringtone Apoko amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana be ko yiteguye gukundana na Zari The Boss Lady ndetse Imana yabiha umugisha akamwegukana bakibanira ubuziraherezo.


Ringtone Apoko uzwi mu ndirimbo nka ‘Pamela’, yavuze ko umugabo Zari akeneye ari umugabo usenga kandi akaba azi Yesu. 
Apoko yagize ati:“Zari Hassan akeneye umugabo wamuyobora mu nzu y’Imana no kuri Yesu. Diamond ibyo ntiyabibasha […] Umugabo ni uzi Yesu kandi ufite ubutunzi, abo rero muri Kenya barahari benshi.”

Aya ni amagambo Ringtone Apoko yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram nyuma gato y'uko Zari atangaje ko atakiri kumwe na Diamond.


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018, Rington Apoko yongeye kwandika abwira abafana be ko noneho yamaze kugura inka 42 mu buryo bwo kwitegura inkwano umuryango wa Zari uzamusaba.
Uyu musore yagize ati:“Uyu munsi naguze inka 42, turateganya kuzazijyana muri Uganda iwabo wa Zari igihe nikigera. Ndashaka ko byumvikana neza, umugabo utaratanga inkwano ntagatekereze ko uwo mukobwa bari kumwe ari uwe. Nimubwire Diamond ntate umwanya aririmbira Zari ahubwo agende atange inkwano nk’abandi bose badashidikanya. Kuri twebwe twiteguye kujya muri Uganda dutange inkwano.”

Uyu musore yongeye gutangaza ko yamaze kugura inka 42 mu rwego rwo gutangira kwegeranya inkwano azakwa Zari!


Zari Hassan ni umugore ukomoka muri Uganda, akaba yarakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, ubwo Diamond yari amaze gutandukana na Wema Sepetu, gusa aba nabo [Diamond na Zari] batandukanye nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi agejejwe mu nkiko aburana na Hamisa Mobeto babyaranye, aho yasabaga ko yacibwa amashilingi ya Tanzania miliyoni eshanu buri kwezi nk’indezo y’umwana undi akavuga ko adashobora kubona amafaranga angana atya kuko nta kazi afite.

Zari The Boss Lady, umwe mu bagore bafite uburanga muri Afurika y'Uburasirazuba, unakurikiranwa n'abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga.


Diamond na Zari bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote, mu gihe kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy, gusa ariko Diamond nawe afite abandi ku ruhande n’ubwo yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Zari na Diamond batandukanye bafitanye abana 2; Nillan Dangote na Latifah Dangote n'ubwo buri umwe muri bo agiye afite abandi bana ku ruhande.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!