Umusifuzi akoze ibidasanzwe mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Cameroon!

 Inshamake   Umunya-Zambia Janny Sikazwe usifura hagati mu kibuga, yakoze ibitamenyerewe ubwo yarangizaga umukino wahuzaga Tunisia na Mali iminota yagenwe itararangira.

Umusifuzi akoze ibidasanzwe mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Cameroon!

 Inshamake   Umunya-Zambia Janny Sikazwe usifura hagati mu kibuga, yakoze ibitamenyerewe ubwo yarangizaga umukino wahuzaga Tunisia na Mali iminota yagenwe itararangira.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni umukino wo mu matsinda wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, ukaba watangiye ku isaha ya cyenda (3:PM) ku isaha yo mu Rwanda, mu gihe Gambia na Mauritania ziherereye hamwe mu itsinda F zikina saa kumi n'ebyiri (6PM) ku isaha yo mu Rwanda. 


Nyuma y’ibyagiye biba mu mukino hagati aho uyu musifuzi yagendaga afata mu kibuga, birimo n’ikarita y’umutuku yahaye El Bilal Touré ku munota wa 87 yari yavuyemo ku wa 81 asimbuye Moussa Djenepo, umusifuzi Janny Sikazwe yasifuye ko umukino urangiye ku munota wa 85 n’amasegonda 11, akongera akabareka bagasubira mu kibuga, byarangiye nanone umunota wa 90 ubura amasegonda 7 yemeza ko noneho umukino urangiye.

Umusifuzi Janny Sikazwe ubwo yasifuraga ko umukino urangiye ku munota wa 85 n’amasegonda 11.


Ibi ntibyashimishije ikipe y’igihugu ya Tunisia kuko umutoza wayo, Mondher Kebaier unakomoka muri iki gihugu cy’abarabu yinjirana mu kibuga uburakari, agaragaza ko atishimiye imisifurire y’uyu mukino yatsinzwemo igitego kimwe ku busa cyatsinzwe kuri penaliti ku munota wa 48 na rutahizamu Ibrahima Koné.

Mondher Kebaier utoza Tunisia ntiyihanganiye ibyemezo bya Janny Sikazwe ahita yinjira mu kibuga.

Ni mu gihe nyuma y'amahane menshi mu kibuga hajemo undi musifuzi, Mali igaruka mu kibuga ariko Tunisia ntiyaza birangira uwo musifuzi mushya arangije umukino.


Umunya-Zambia Janny Sikazwe w’imyaka 42 y’amavuko ni umusifuzi mpuzamahanga watangiye kugaragara mu mwaka wa 2008 muri COSAFA U-20 Challenge Cup yabereye muri Afurika y’Epfo, ni nyuma yo guhamagarwa ngo aze gusimbura umusifuzi wari watsinzwe ikizamini cy’imbaraga (fitness test), akaba azwiho gutanga amakarita menshi y’umuhondo iyo arimo gusifura hagati mu kibuga. 

Umunya-Zambia Janny Sikazwe w’imyaka 42 y’amavuko ni umusifuzi uzwiho gutanga amakarita menshi y’umuhondo. 



 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!