Umusoro ku nkwano wa 2,200 wemejwe mu itegeko rishya.

 Inshamake   Abagore bose  n’abakobwa mu gihugu cy’umwami Muswati III (Swaziland) bagiye kujya barengerwa n’itegeko rishya bashyiriweho ribarinda umuntu wese ushobora kuvogera ubusugi bw’abo aturutse mu bihugu byo hanze  aho itegeko rishya rizajya ryifashishwa mu guca imisoro abantu baturutse mu bindi bihugu baje gushakira mu gihugu cya Swaziland, abagore bo ntibemeranya  n’iri tegeko kuko n’ubusanzwe bikundira abagabo baturuka mu bihugu byo hanze baza gushakira muri kino gihugu.

Umusoro ku nkwano wa 2,200 wemejwe mu itegeko rishya.

 Inshamake   Abagore bose  n’abakobwa mu gihugu cy’umwami Muswati III (Swaziland) bagiye kujya barengerwa n’itegeko rishya bashyiriweho ribarinda umuntu wese ushobora kuvogera ubusugi bw’abo aturutse mu bihugu byo hanze  aho itegeko rishya rizajya ryifashishwa mu guca imisoro abantu baturutse mu bindi bihugu baje gushakira mu gihugu cya Swaziland, abagore bo ntibemeranya  n’iri tegeko kuko n’ubusanzwe bikundira abagabo baturuka mu bihugu byo hanze baza gushakira muri kino gihugu.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu itegeko rishya riherutse gutorwa mu gihugu cya Swaziland, ku busabe bw’umwami wa kino gihugu Muswati III, rivuga ko umuntu wese uzaba aturutse hanze ya Swaziland agiye gushaka umukobwa muri kino gihugu  agomba kuzajya abanza kwishyura amafaranga angana n’amadollar 2,200 ya America, ayo mafaranga akazajya yishyurirwa muri ministeri ishinzwe imari n’ubukungu muri kino gihugu. Iri tegeko ryashyizweho mu rwego rwo kurengera no gufasha abakobwa  bashyingiranwa n’abanyamahanga  babahohotera, byose ni mu nyungu z’impande zombi ku bajya mu bihe by’urukundo bagamije kubana akaramata, cyo kimwe n’abashakanye, cyakoze iri tegeko rije ahanini gufasha abakobwa basanzwe ari abanyagihugu cyane kurusha abakobwa bava hanze y’igihugu baje gushakira mu gihugu cy’umwami Muswati.

 

Hemejwe itegeko rishyiraho umusoro ku banyamahanga baza gushakira mu gihugu cy'umwami Muswati.


Umwami wa kino gihugu yagaragaje ibindi  bintu iri tegeko rigiye gufasha abaturage bo muri kino gihugu aho yavuze ko  ubu buryo buzafasha guverinoma kumenya imibanire y’abashakanye mu ngo no kugabanya ibirirego byakirwa mu gihugu birebana n’imanza z’abashakanye ku bibazo bivuka mu miryango cyane cyane aho abagore bahohoterwa  mu ngo zabo maze bikagora leta kubona uburyo icyemura mo bene ibyo bibazo, iri tegeko rizafasha nanone leta ya Muswati kurinda abagore n’abakobwa kuko hari aho bakoreshwaga nk’ibicuruzwa ndetse kenshi hari n’abanyamahanga bajyaga gushakira muri kino gihugu kugira ngo bahabwe ubwenegihugu.


Umuvugizi wa leta ya Swaziland, Percy Simelane yatangaje ko hari abanyamahanga benshi batandukanye baturuka hirya no hino ku isi baza gusaba ubwenegihugu bazanywe n’ibikorwa by’ubucuruzi bigakomereza mo no gushaka abakobwa muri kino gihugu, aba bantu ubusanzwe leta ntago yajyaga ibaca imisoro igihe bashyingiranywe n’abakobwa muri kino gihugu. Mu mwaka wa 2016, mu gihugu hakiwe ibyifuzo birenga miliyoni  n’ibihumbi Magana atatu by’abanyamahanga baturutse ku mugabane wa aziya  basabaga ubwenegihugu muri kino gihugu gusa ntibyakunze kubera ko kino gihugu cyemereye abagera kuri Magana atanu gusa. Iyi leta ivuga ko abaturage bose bazajya bagana muri kino gihugu baturutse hanze yacyo bazajya bishyura umusoro  wa leta.


Abagore n’abakobwa bo muri kino gihugu nti bemeranya na rino tegeko aho bavuze ko atari cyo gisubizo cy’ukuri cyari gikwiye gufatwa n’ubwo muri kino gihugu abagore n’abakobwa bakunze guhemekirwa n’abo bashakanye. Dumsane Dlamini, uhagarariye umuryango udaharanira inyungu urengera uburenganzira bw’umugore yavuze ko hakwiye kurebwa ubundi buryo bwakwifashishwa mu byo bashingira ho batanga ubwenegihugu badashingiye mu guca imisoro abaje gushakira muri kino gihugu, abagore bo muri kino gihugu bavuga ko iri tegeko rigiye kwangiza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse nta bwigenge abagore bazongera kugira nkuko  Bonsile Mamba ushinzwe kurwanya akarengane gakorerwa abagore muri kino gihugu, yagaragaje ko abakobwa bo muri kino gihugu bikundira cyane abagabo bo hanze y’igihugu aho usanga batunze byinshi birenze ibyo abanyagihugu bafite kandi ngo abona ari ubushake bw’umuntu kuba yashakira aho yifuza yaba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!