Umutoza uhabwa amahirwe yo gusimbura Zinedine Zidane muri Real Madrid yiteguye guhita agurisha Cristiano Ronaldo.

 Inshamake   Mu gihe ikipe ya Real Madrid ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibone umutoza mushya uzasimbura Zinedine Zidane, aho uwitwa Guti ariwe uhabwa amahirwe yo gutoza iyi kipe, uyu mutoza ngo agomba kuzahita agurisha Cristiano Ronaldo naramuka abaye umutoza wa Real Madrid .

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gushakisha umutoza ugomba gusimbura umufaransa witwa Zinedine Zidane uheruka guhagarika imirimo yo gutoza iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu yari ayimazemo.

Uwahoze akina hagati mu kibuga muri iyi kipe witwa José María Gutiérrez Hernández uzwi nka Guti, niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana akazi ko kuyitoza, gusa ngo uyu mutoza yiteguye guhita anyuza umweyo udasanzwe muri iyi kipe, umweyo utazasiga rutahizamu ukomeye wa Real Madrid witwa Cristiano Ronaldo.

Nk’uko ikinyamakuru Diario Gol kibitangaza, ngo ikipe ya Real Madrid yamaze gushyira Guti ku isonga mu batoza bose yifuza ko bazasimbura Zidane, nyuma y’aho abatoza barimo Mauricio Pochettino ndetse na Jurgen Klopp iyi kipe yasanze bazayihenda cyane, ahanini kubera amasezerano bafite mu makipe basanzwe batoza.

Mu gihe cyose Guti azaba ahawe intebe yo gutoza ikipe ya real Madrid, yiteguye guhita arekura bamwe mu bakinnyi bayo bagera kuri bane barimo na Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!