Umutoza wa Rayon sports;Ivan Minnaert yatawe muri yombi!

 Inshamake   Umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yatawe muri yombi ndetse afungiye muri Afurika y’Epfo akekwaho ubwambuzi yakoze mu ikipe yahoze atoza muri iki gihugu.

Umutoza wa Rayon sports;Ivan Minnaert yatawe muri yombi!

 Inshamake   Umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yatawe muri yombi ndetse afungiye muri Afurika y’Epfo akekwaho ubwambuzi yakoze mu ikipe yahoze atoza muri iki gihugu.

N’ubwo hari amakuru yavugaga ko Minnaert ashobora kuba yagiye kumvikana n’imwe mu makipe yo muri Afurika y’Epfo yamwifuzaga, andi makuru aturuka muri bamwe mu banyamakuru bo muri Afurika y’Epfo, ni uko Ivan yatawe muri yombi na Polisi yo mu gace ka Polokwane muri Johannesburg akurikiranyweho ubwambuzi mu ikipe yahoze atoza ya Black Leopards.


Mu kiganiro Igihe dukesha iyi nkuru yagiranye na Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko bataramenya ibyo gufatwa kwa Ivan ariko ku wa Mbere yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo ababwira ko ahafite urubanza azaburana akagaruka bitarenze kuri uyu wa Gatatu.


Muvunyi yagize ati:“Yagiye muri Afurika y’Epfo, yasabye uruhushya kuko afiteyo urubanza. Tumutegereje uyu munsi kuko nibwo agomba kugaruka, ibyo gufungwa kwe ntabyo ndamenya.”

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko bataramenya ibyo gufatwa kwa Ivan, gusa ngo ku wa Mbere yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo ababwira ko ahafite urubanza!


Amakuru ava muri Afurika y’Epfo ni uko Ivan ariwe wari wareze ikipe ya Black Leopards ko yamwirukanye bitubahirije amategeko ariko ubwo yitabaga akaba ari we wahise atabwa muri yombi kubera ikirego cy’iyi kipe na yo imushinja ubwambuzi.


Uyu mutoza yari yareze Black Leopards mu kanama nkemurampaka ka Shampiyona ya Afurika y’Epfo (Premier Soccer League Dispute Resolution Chamber, PSL DRC) ariko ubwo yageragayo yasanze ikipe yo yaratanze ikirego muri Polisi ari na yo mpamvu yahise atabwa muri yombi, aho binateganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru.

Minnaert wari wareze ikipe ya Black Leopards muri PSL DRC ko yamwirukanye bitubahirije amategeko yasanze iyi kipe yaramureze muri Polisi imushinja ubwambuzi aba ari we utabwa muri yombi.


Uyu mutoza umaze amezi abiri ahawe Rayon Sports yayifashije gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ndetse no mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ayifasha gutsinda Costa do Sol ibiteg 3-0 mu mukino wa mbere w’ijonjora rya nyuma, uwo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha.
 

TANGA IGITEKEREZO


Ntihanabayo Sylver

Nukuri Rayon ifite ibibazo bikomeye 

Ntihanabayo Sylver

Nukuri Rayon ifite ibibazo bikomeye