Umwaka wa 2019 wasize abakozi ba leta 100 barimo 26 ba RSSB birukanwe burundu, 55 bahanagurwaho ubusembwa!

 Inshamake   Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo mu Rwanda, umwaka wa 2019 wasize abakozi ba leta 100 birukanwe mu mirimo bari bashinzwe, biturutse ku makosa atandukanye bagiye bakora yiganjemo guta akazi bikabaviramo gutakarizwa icyizere.

Umwaka wa 2019 wasize abakozi ba leta 100 barimo 26 ba RSSB birukanwe burundu, 55 bahanagurwaho ubusembwa!

 Inshamake   Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo mu Rwanda, umwaka wa 2019 wasize abakozi ba leta 100 birukanwe mu mirimo bari bashinzwe, biturutse ku makosa atandukanye bagiye bakora yiganjemo guta akazi bikabaviramo gutakarizwa icyizere.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Impamvu zo kwirukana aba bahoze bakorera leta ziratandukanye ariko iyahuriweho na benshi ni uguta akazi nta mpamvu izwi, nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabitangaje, aho kibikuye ku rubuga rwa internet rwa Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo, mu birukanwe burundu abarenga 30% bari barataye imirimo yabo nta mpamvu izwi.


Bivugwa ko umukozi yataye akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe yagasibye nibura iminsi 15 ikurikirana; agahanishwa igihano kiruta ibindi mu rwego rw’akazi aricyo kwirukanwa burundu.
Mu nzego zishamikiye ku turere nk’ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, amavuriro n’inzego z’ibanze ni ho hagize umubare munini w’abasezerewe burundu ku mirimo yabo, hakurikiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), ahirukanwe abakozi 26.


Usibye guta akazi nta ruhushya, andi makosa yabaye intandaro yo kwirukana burundu abakozi bakoreraga leta arimo gukatirwa n’urukiko igihano kirengeje amezi atandatu, ruswa, ubusinzi, ubujura, gusiba akazi uko umukozi yishakiye nta mpamvu izwi no kunyereza umutungo wa leta mu buryo butandukanye.


Harimo kandi gusuzugura no gutuka abayobozi, gukoresha ibikoresho bya leta mu nyungu z’umuntu ku giti cye, amakosa akomeye y’imyitwarire, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.


Umwaka wa 2019 warangiye leta ifite abakozi basaga 108 000, muri bo umubare munini ni abakora mu rwego rw’uburezi, ni mu gihe abakozi ba leta bangana na 3% by’abafite akazi mu gihugu.


Ingingo ya 27 y’iteka rya Perezida wa Repubulika riteganya ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa mu mirimo bashinzwe, rigena ko umukozi wese wa leta ashyirwa ku rutonde rw’abirukanwe mu mirimo yabo kubera amakosa yamugaragayeho, agahita anashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya w’akazi mu butegetsi bwite bwa leta; gusa ariko umukozi wirukanwe ashobora kugaruka mu mirimo ya leta nyuma y’imyaka irindwi, bigakorwa amaze gusaba umukoresha we guhanagurwaho ubusembwa.


Ni mu gihe kandi kubera iyi ngingo mu mwaka wa 2019, abakozi 55 bahanaguweho ubusembwa basubizwa mu mirimo.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!