Umwari wo muri 'Ambassadors of Christ' yashyize hanze indirimbo ye bwite!

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, Umwari Speciose usanzwe aririmba muri korari ‘Ambassadors of Christ’, yashize hanze indirimbo ye ku giti cye yise ‘Bibwire Yesu’.

Umwari wo muri 'Ambassadors of Christ' yashyize hanze indirimbo ye bwite!

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, Umwari Speciose usanzwe aririmba muri korari ‘Ambassadors of Christ’, yashize hanze indirimbo ye ku giti cye yise ‘Bibwire Yesu’.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni indirimbo Umwari avuga ko ari icyifuzo yari amaranye igihe yifuza kuririmba, kuko indirimbo ‘Bibwire Yesu’ hari amateka yari ayifiteho, bityo bituma ari nayo aheraho; aho aba avugamo amagambo ahumuriza umuntu waba urushye cyangwa aremerewe n’ibibazo bitandukanye, aho aba amubwira ko akwiye kubibwira Yesu kuko ari we ushobora byose.


Mu gushaka kumenya niba ahagaritse kuririmba muri ‘Ambassadors of Christ’, cyangwa se bitazabangamira gukorera umurimo w’Imana muri iyi korari y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, itorero rya Remera, dore ko imaze kumenywa na benshi kubera indirimbo ziririmbanywe ubuhanga n’amajwi meza cyane, Umwari yabwiye Umusare ko nta mbogamizi zizazamo, kuko byose ari umurimo w’Imana, dore ko n’ubuyobozi bwa korari nta kibazo bubibonamo, kuko iyo bakenewe baboneka, kandi hose ari ugukora umurimo w’Imana. 


Yagize ati

Oya, ntabwo nareka korari yanjye, nzakomeza nyiririmbemo no ku giti cyanjye ndirimbe, kandi nizeye ko hamwe n’Imana nkorera nzabikora neza, bigende neza…., abayobozi ba korari ntacyo bibabangamiraho kuko igihe badukeneye baratubona, tugakora umurimo twiyemeje wo gukorera Imana. 

Umwari asanga kuririmba ku giti cye bitamukura muri korari ye ya  'Ambassadors of Christ', kuko hose ari ugukora umurimo w'Imana. 


Uretse Umwari Speciose watangiye gusohora indirimbo ze ku giti cye, hari abandi baririmbana muri ‘Ambassadors of Christ’ nabo bagiye basohora indirimbo ku giti cyabo, barimo nka Uwera Sarah (Sanyu), Bizimungu Jimmy, Joram Ssozi na Miliam(Milly).


Ni mu gihe uretse ‘Bibwire Yesu’, Umwari avuga ko atazahagararira aho kuko yiteguye gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku banyarwanda n’abandi abinyujije mu ndirimbo, zaba ize ku giti cye ndetse n’izo muri korari ‘Ambassadors of Christ’.

 

Reba indirimbo 'Bibwire Yesu' by Umwari Speciose hano: https://www.youtube.com/watch?v=sYw_26T-QeU

 

Umwari avuga ko uretse 'Bibwire Yesu', atazahagarara kuvuga ubutumwa abinyujije mu ndirimbo haba ku giti ndetse no muri 'Ambassadors of Christ's.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!