UN igiye gufatira ibihano igisirikare cya Sudan y’epfo.

 Inshamake   Nyuma y’igihe kirekire mu gihugu cya Sudan y’Amagepfo harangwa umutekano mukeya mu baturage batuye iki gihugu aho umutekano ukomeje kubura muri kino  gihugu nyuma yo kutumvikana gatati ya Riek Machar na Salva-Kiir, ibi byatumye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu ufata icyemezo cyo kuganira byihariye ku kibazo kiri muri kino gihugu cya Sudan y’epfo aho muri kino cyumweru gitaha agashami gashinzwe umutekano mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu hateganyijwe igikorwa cyo  kwiyama  impande zombi no gusaba  Riek Machar na Salva-Kiir kumvikana ku bijyanye na politike ya kino gihugu cya Sudan y’epfo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

 Amerika nka kimwe mu bihugu byagiye bigira uruhare rutandukanye muri kino gihugu cya Sudan y’epfo dore ko ari na yo yagize uruhare mu kubona ubwigenge bwa Sudan y’epfo mu mwaka wa 2011 yasabye  impande zombi kumvikana kandi ibibazo by’umutekano biri muri kiriya gihugu bikabonerwa igisubizo.
Igihugu cya Sudan y’epfo gikomeje kurangwamo ibibazo by’umutekano mukeya aho impande zihanganye k’ubutegetsi yaba uruhande rwa Riek Machar ndetse na Salva-Kiir bagiye barangwa no kutumvikana kubijyanye n’ugomba kuyobora iki gihugu, kugeza ubu iki gihugu harangwamo ibibazo by’ubwicanyi butakariramo ubuzima bw’abaturage, gufatwa ku ngufu ku bagore n’abakobwa bo muri kino gihugu, n’ibindi bitandukanye bibera muri kiriya gihugu kuva Machar na Salva-Kiir bahatanira kuyubora iki gihugu.

AFP yatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga ari bwo agashami gashinzwe umutekano m’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu kashyize hanze urwandiko rusaba impande zombi kurangiza ibibazo by’urwango ruri hagati yabo no guca akarengane abaturage bahura na ko cyane cyane ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abagore n’abana b’abakobwa muri kiriya gihugu.

Mu rwandiko Amerika  yashyize ahagaragara yavuze ko Sudan y’epfo ishobora gufatirwa ibihano kuzageza mu kwezi kwa Gatanu umwaka wa 2019 aho yavuze ko iki gihugu gishobora guhanishwa ibihano bikomeye ku bijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za gisirikare, iki gihugu kizagabanyirizwa ibikoresho bitandukanye birimo intwaro cyahabwaga mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu, muri uru rwandiko, bivugwa ko ibihano bizajya bihabwa Sudan y’epfo  bizajya bivugururwa buri mwaka.

 Riek Machar yifuza ko hasubukurwa ibiganiro hagati ye na Salva- Kiir cyane cyane hagarukwa k’umwanya  w’ukwiye kungiriza  umukuru w’igihugu. Amerika cyo kimwe n’ibihugu byo kumugabane w’uburayi byifuza ko iki gihugu kigira umutekano ndetse impande zombi zikumvikana neza.
 Ibibazo byo gushyamirana hagati ya Riek Marchar na Salva- Kiir byatangiye mu mwaka wa 2011 ubwo Sudan yigabanyagamo ibihugu bibiri kubera   ubukungu bw’amavuta  n’ibikomoka kuri peteroli biri muri Sudan y’epfo, abaturage barishwe, abandi na bo bakurwa mu byabo mumirwano yagiye ihuza abatavuga rumwe ku butegetsi bwa Sudan y’epfo aho  perezida Salva- Kiir  aregwa na mugenzi we ko yafashe ubuyobozi ku gitugu.
 
GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!