Uruvange; ikinyobwa gikunzwe na benshi kubera uburyohe n'ubwiza bwacyo

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hamenyerewe ibinyobwa bitandukanye, uruganda Life Holistic Ltd rwabazaniye ikinyobwa ntagereranywa kitwa 'Uruvange'.

Uruvange; ikinyobwa gikunzwe na benshi kubera uburyohe n'ubwiza bwacyo

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda hamenyerewe ibinyobwa bitandukanye, uruganda Life Holistic Ltd rwabazaniye ikinyobwa ntagereranywa kitwa 'Uruvange'.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

'Uruvange' ni ikinyobwa gikorwa n'uruganda 'Life Holistic Ltd' rukorera mu karere ka Gatsibo mu Ntara y'iburasirazuba, ariko iki kinyobwa kiboneka mu gihugu hose.

Uzabakiriho Manasse umuyobozi wa Life Holistic Ltd aganira n'itangazamakuru yagize ati

Uruvange ni ikinyobwa gikunzwe mu gihugu hose kubera uburyohe bwacyo ndetse no kuba iki kinyobwa kigirira umubiri akamaro kanini.

 

Yakomeje avuga ko bakora ikinyobwa Uruvange bifashishije Tangawizi, Teyi n'Igisura, ibi bikaba bituma uwanyweye Uruvange agira imbaraga, agatandukana n'amavunane, rukamufasha mu igogora, rukamwongerera akanyabugabo ndetse rugatuma ahumeka neza.

Ikinyobwa 'Uruvange' gifitiye akamaro umubiri wa muntu, gipfunyitse ku buryo ugikeneye ashobora kukigendana.

Life Holistic Ltd ikaba yarahawe igihembo cyo kuba yaratanze neza imisiro mu karere ka Gatsibo mu mwaka wa 2020-2021 bivuze ko uretse kuba uru ruganda rukora ikinyobwa kiryoshye, runatanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu dore rwabashije no guha akazi abatari bacye.

Uruganda Life Holistic Ltd rwahawe igihembo cy'usora neza mu karere ka Gatsibo.

Abifuza kurangura no gucuruza Uruvange bahamagara telefoni igendanwa 0784503522/0784930222 cyangwa bakagana aho uruganda rukorera mu ntara y'iburasirazuba mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, ni mu gihe kandi kugeza ubu Uruvange runaboneka mu gihugu hose, kuko uruganda rufite abaruhagarariye mu turere twose tw'igihugu.

Uwakenera kurangura no gucuruza ikinyobwa 'Uruvange' yakibona hirya no hino mu gihugu.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!