USA:Umunyamabanga wa Leta wari ushinzwe ububanyi n'amahanga yahambirijwe igitaraganya!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump yirukanye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson amusimbuza Mike Pompeo wari uhagararariye CIA hanze ya USA, nawe ahita asimbuzwa!

Ibi Perezida Trump yabikoze mu gihe Rex Tillerson yasoje uruzinduko rwe yagiriraga muri Afurika bitunguranye kuri uyu wa mbere muri Chad no muri Nigeria, n’ubwo byari biteganyijwe ko arusoza uyu munsi ariko bitunguranye umuvugizi we avuga ko ari burare i Washington.

Rex Tillerson yahambirijwe shishi itabona n'uruzinduko yagiriraga muri Afurika rutarangiye!

Tillerson yahise asimbuzwa Mike Pompeo wari usanzwe ayobora urwego rw’ubutasi bwo hanze ya USA, rwitwa Central Intelligence Agency (CIA), ndetse Perezida Trump abinyujije kuri Twitter ye avuga ko umuyobozi mushya azakora akazi ke neza, anaboneraho gushimira Rex Tillerson ku kazi yakoze.

Mike Pompeo wari usanzwe ayobora urwego rw’ubutasi bwo hanze ya USA, kugeza ubu niwe Munyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA.

Ni mu gihe kandi muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter, Trump yanahise avuga ko umugore witwa Gina Haspel ari we ugomba kuba umuyobozi mushya wa CIA, akaba n’umugore wa mbere uyiyoboye mu mateka yayo.

Uyu mugore witwa Gina Haspel ni we ugomba kuba umuyobozi mushya wa CIA.
Ubu ni ubutumwa Perezida Donald Trump yanyujije kuri Twitter ye ahindura abayobozi bakomeye mu gihugu cye.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!