Uwase w'imyaka 16 aratabaza nyuma yo kwihakanwa na se umubyara!

 Inshamake   Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 16 y'amavuko witwa Uwase Vestine utuye mu mudugu wa Cyamigurwa mu murenge wa Mushikiri, ho mu karere ka Kirehe, avuga ko afite agahinda ko kuba atarabashije gukomeza amashuri ye, mu gihe uwitwa ko ari se amwihakana, ubuyobozi bukemeza ko bugiye kumufasha.

Uwase w'imyaka 16 aratabaza nyuma yo kwihakanwa na se umubyara!

 Inshamake   Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 16 y'amavuko witwa Uwase Vestine utuye mu mudugu wa Cyamigurwa mu murenge wa Mushikiri, ho mu karere ka Kirehe, avuga ko afite agahinda ko kuba atarabashije gukomeza amashuri ye, mu gihe uwitwa ko ari se amwihakana, ubuyobozi bukemeza ko bugiye kumufasha.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uwase uvuga ko atabashije gukomeza amashuri y’isumbuye  nyamara yari yaratsinze  akabona amanota amwemerera gukomereza mu kigo gicumbikira abanyeshuri, intandaro yabyo ngo ituruka ku kuba umubyeyi we (nyina umubyara) yamubwiyeko se yamwihakanye kandi ariwe yari yizeye ko azamushakira ibikoresho ndetse n’amafaranga by’ishuri.


Uyu mubyeyi umubyara yafashe umwanzuro wo kumujyana k'uwitwa Mukantaganda Rachel (umurera kugeza ubu ndetse uniyemerera ko ari nyirasenge) kuba muri uru rugo amubwira ko arikwa nyirasenge mu rwego rwo  kumwegereza uwo yita ko ari se babanyeho bakaza gutandukana,  kugira ngo abashe kumva ko afite inshingano zo kumufasha gukomeza amashuri ye, dore ko we nta bushobozi yari afite .  
Ibi ariko ngo ntacyo byaje gutanga kuko uwo mugabo Uwase Vestine yari yabwiwe na nyina ko ariwe se yahise amwihakana maze aho kugira ngo akomeze ishuri yari yanatsindiye atangira kuba umwana wirirwa mu rugo akora imirimo itandukanye, akaba yifuza guhabwa uburenganzira bwe bwo gukomeza kwiga. 


Mukantaganda Rachel wiyemerera ko ari nyirasenge wa Vestine we avuga ko n'ubwo musaza we yihakanye ko Uwase Vestine ari umwana we,  ngo ibi abyirengagiza nkana ariko abizi kuko ariwe waba umuhamya wo guhamya ko uwo musaza we yamweretse umuryango akanamwita n'izina ndetse akanamwandikisha nk'umwe mu bazungura b'ubutaka bwe.  

 

Mukantaganda Rachel yemeza ko Uwase Vestine ari umwana wa musaza we!

 

Ni mu gihe uyu mugabo  uvugwaho kuba ariwe se wa Uwase Vestine  mu kiganiro kigufi twagiranye ku murongo wa telephone  nyuma  yo kumubura iwe mu rugo yahakanye yivuye inyuma ko atari se ndetse ko ibyo mushiki we avuga ko ariwe wamwise izina akanamwiyandikishaho ari ibinyoma.

Nyuma yo kumva iki kibazo cyo kuba uyu mwana yarabujijwe amahirwe yo gukomeza amashuri ye kubera kutumvika kwa nyina n'uwo yita ko ari se, twifuje kumenya icyo ubuyobozi buteganya gukora kugira ngo uyu mwana asubizwe uburenganzira bwe bwo kwiga kandi afashwe no kumenya se nyawe, maze Gatsinzi Anani umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri mu kiganiro kigufi twagiranye ku murongo wa telephone yemeza ko mu rwego rwo gushakira igisubizo iki kibazo nk'uko bisanzwe bikorwa ku mwana wese wagaragaje ubushobozi buke mu gukomeza ishuri, bwamaze kumushakira aho agiye kwiga mu ishuri ry’uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12.

Gatsinzi Anani uyobora umurenge wa Mushikiri yemeza ko mu rwego rwo gushakira igisubizo iki kibazo bamaze kumushakira aho  kwiga burezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12.

 

Gusa niba imvugo y’uyu muyobozi w’umurenge wa Mushikiri igiye guhita ishyirwa mu bikorwa cyaba ari igisubizo gikuraho agahinda Vestine yari amaranye igihe ariko biranagaragara ko  ubuyobozi bugifite umurimo ukomeye wo gukomeza  gushakisha n'abandi bana nkaba bagiteshwa amahirwe yo kugana ishuri kubera ubwumvikane buke bw'ababyeyi babo.

Imvugo niba ingiro, Uwase ashobora kongera agasubira mu ishuri nk'uko ubuyobozi bwa Mushikiri bubyemeza.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!