Uwazanye mubazi mu bamotari arasabwa kugura moto ze akaba ariho azikoresha!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo, basaba ubuyobozi kubatega amatwi bukabakemurira ibibazo.

Uwazanye mubazi mu bamotari arasabwa kugura moto ze akaba ariho azikoresha!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo, basaba ubuyobozi kubatega amatwi bukabakemurira ibibazo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni imyigaragambyo yabaye baparika moto ahantu hamwe, ahandi bakagenda mu mihanda bavuza amahoni, ibi bikaba byabereye ahantu hatandukanye nko ku Muhima, i Nyamirambo, i Gikondo ku Gishushu no mu Mujyi rwagati.


Abigaragambyaga bose bahurizaga ku kibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku gukoresha mubazi, dore ko guhera ku itariki 7 Mutarama 2022, mu Mujyi wa Kigali ikoreshwa rya mubazi ari itegeko nyuma yo kugeragezwa kenshi ariko ntibitange umusaruro; ikindi bavuga kibabangamiye, ni ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.


Umwe bamotari waganiriye n’umunyamakuru w’Umusare.co.rw ubwo yari amutwaye, yamubwiye ko batanga amafaranga mesnhi arimo ibihumbi bitanu(5,000frw) ya koperative ku kwezi, ibihumbi cumi n’umunani(18,000frw) ya Rwanda Revenue Authority mu mezi atatu, ipatante bishyura ibihumbi cumi na bibiri(12,000frw) ku mwaka, ibihumbi ijana na mirongo itanu hafi n’icyenda(159,000frw) ya assurance(ubwishingizi), ndetse n’ibihumbi mirongo ine(40,000frw) y’ibyo bita autorisation de transport.


Yakomeje avuga ko babangamiwe cyane na mubazi bazanye bakabashyirira kuri moto, kuko bitumvikana ukuntu umuntu yigurira moto ngo ashake ikimutungira umuryango ngo haze undi muntu ushaka kumutwarira amafaranga yakoreye, asaba abazana mubazi kugura moto zabo akaba arizo bashyiraho izo mubazi.


Mu gahinda kenshi ati

Leta ikwiye kuturenganura, ni gute ngura moto undi muntu akaza ngo ashyizeho mubazi ajye afata amafaranga ku yo nkoreye. Bazabikore nka Dodo waguze imodoka agashyiraho mubazi zikozwaho ikarita ya Tap and Go.


Kugeza ubu umumotari ahabwa mubazi ku buntu ariko Yego Moto yazitanze, ikajya yiyishyura kuri buri rugendo akoze, aho umugenzi uteze moto, ibilometero bibiri bya mbere abyishyura amafaranga Magana atatu(300 frw), naho guhera nyuma y’ibyo bilometero, umugenzi yishyura amafaranga ijana n’arindwi(107 frw) ku kilometero kimwe.


Ni mu gihe umumotari utwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura amafaranga makumyabiri n’atandatu(26 frw) ku munota, naho igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe yishyurwa amafaranga ijana na mirongo iani na rimwe(181frw).

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!