Vuba hashoboka buri mupolisi w’u Rwanda azaba afite ubumenyi bwo gukumira no kurwanya iterabwoba!

 Inshamake   Ubwo hasozwaga amahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi barenga ijana yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho bahabwaga ubumenyi ku bijyanye no gukumira no kurwanya iterabwoba n’imyitozo yo kwimenyereza kurirwanya, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kandi mu gihe cya vuba buri mupolisi azaba afite ubwo bumenyi.

Vuba hashoboka buri mupolisi w’u Rwanda azaba afite ubumenyi bwo gukumira no kurwanya iterabwoba!

 Inshamake   Ubwo hasozwaga amahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi barenga ijana yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho bahabwaga ubumenyi ku bijyanye no gukumira no kurwanya iterabwoba n’imyitozo yo kwimenyereza kurirwanya, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kandi mu gihe cya vuba buri mupolisi azaba afite ubwo bumenyi.


Iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yari ifite izina rya “Crackdown” yateguwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe guha abapolisi ubumenyi buhagije bwo guhangana n’iterabwoba igihe ryaba ribaye ku butaka bw’u Rwanda, aho Abapolisi bayahawe baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

 
Muri iyi myitozo kandi, abayitabiriye bahawe amasomo y’ingenzi arimo kuranga icyerekezo ku ikarita, icyo iterabwoba ari cyo n’uburyo bwo kurirwanya, ubunararibonye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, ubutabazi bw’ibanze n’imikoreshereze y’ibikoresho by’itumanaho, banigishwa andi masomo arimo kubasha kugereranya intera y’ahantu mu buryo bwihuse, kurwanira mu migi, gusoma ikarita no gutabara abashimuswe.

Abapolisi bahawe ayo mahugurwa baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

 


Mu ijambo yagejeje ku basoje iyo myitozo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije Isi kurikumira, kurirwanya, gutahura ibikorwa by’abarikora no kuburizamo imigambi mibisha y’abakora iterabwoba bikaba bisaba guhora witeguye.


IGP Gasana yagize ati:’’N’ubwo mu Rwanda iterabwoba ritaragera ku rwego ruhambaye ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, mu myaka mike ishize twahuye n’ibikorwa bimwe na bimwe byaryo aho abarwanyi ba FDLR bagerageje guhungabanya umutekano mu bice binyuranye by’igihugu.’’


Yakomeje avuga ko ibikorwa bicye by’iterabwoba babashije kubona mu gihugu,byabahaye isomo rikomeye ry’uburyo bagomba guhora biteguye gukumira no kurwanya ingaruka zaryo, aho uyu muyobozi mukuru w’igipolisi cy’u Rwanda anasanga iyo myitozo ari ingenzi kuri iyi mpamvu kandi igomba gukomeza mu bihe bihoraho kugira ngo ubwo bumenyi buzagere ku bapolisi benshi.

Ubutabazi bw’ibanze ni rimwe mu masomo yahawe abitabiriye aya mahugurwa.


IGP Gasana ati:’’Tugomba buri gihe guhora twiteguye guhagarika no kurwanya iterabwoba, dutanga ubumenyi bwa ngombwa kandi dushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe kugira ngo tube twizeye ubwo bushobozi, iyi myitozo kandi ni ingenzi cyane, ni igenamigambi ry’ibanze mu kugeza ku bapolisi ubumenyi bwo guhashya iterabwoba.’’


IGP Gasana  yakomeje avuga ko nibura buri mupolisi azaba afite ubumenyi mu kurwanya iterabwoba mu gihe cya vuba, anaboneraho gushima abateguye ayo mahugurwa, abayitabiriye kandi anabashishikariza kutazuyaza gukoresha ubumenyi bahakuye mu gihe bizaba bibaye ngombwa.

IGP Gasana avuga ko mu gihe cya vuba buri mupolisi azaba afite ubumenyi mu kurwanya iterabwoba.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!